Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira

radiotv10by radiotv10
23/08/2022
in MU RWANDA
0
Kenya: Undi wari ukuriye amatora mu Karere yapfuye amarabira
Share on FacebookShare on Twitter

Undi wari ukuriye amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba muri Kenya ku rwego rw’Akarere, yapfiriye ku bitaro aho yari ari kwivuriza, yitura hasi ahita ashiramo umwuka.

Apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri muri Kenya habaye amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 09 Kanama 2022 yegukanywe na William Ruto mu gihe Raila Odinga wayatsinzwe atabyemera ndetse akaba yaramaze kwiyambaza Urukiko rw’Ikirenga.

Uwapfuye ni Geoffrey Gitobu wari ukuriye amatora mu Karere ka Gichugu ko mu mu Ntara ya Kirinyaga.

Geoffrey witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, yari ari kwivuriza mu bitaro, aho bagiye kubona bakabona yikubise hasi agahita yitaba Imana.

Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’undi wari ukuriye amatora mu Karere kamwe muri Kenya.

Uyu wabonetse mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 15 Kanama, ni Daniel Mbolu Musyoka wasanzwe mu gace ka Kajiado wasanzwe yapfuye nyuma yo kuburirwa irengero, aho bemeza ko yabanje gukorerwa iyicarubozo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, uherutse kwerura ko hari Abanyapolitiki batashakaga ko ashyira hanze ibyavuye mu matora, yavuze ko mbere yuko aya matora aba, hari bamwe mu bakozi b’iyi komisiyo batewe ubwoba babwirwa ko bazagirirwa nabi.

Raila Odinga watsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu akaba atabyemera avuga ko yibwe amajwi, yakunze gutsindwa ariko uko yatsindwaga byagiye biteza imvururu muri Kenya zanaguyemo abaturage benshi.

Nko muri 2017, ubwo Odinga yatsindwana, hapfuye abantu 100 naho muri 2007 bwo hari hapfuye abarenga 1 200.

Ubwo hatanazwaga ibyavuye mu matora y’uyu mwaka, ahatangarijwe amajwi, habaye imvururu z’igihe gitoza zahise zihoshwa n’inzego z’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

USA: Trump yamaze kugeza Guverinoma mu nkiko

Next Post

Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane

Related Posts

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

by radiotv10
24/05/2026
0

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane

Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.