Tuesday, October 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru mashya: Kenya yemeje umuntu wa mbere wishwe na Ebola ku butaka bw’iki Gihugu

Amakuru mashya: Kenya yemeje umuntu wa mbere wishwe na Ebola ku butaka bw’iki Gihugu

Kenya yemeje urupfu rw’umuntu wa mbere wishwe n’icyorezo cya Ebola muri iki Gihugu, wari Umunya-Kenya wari umaze imyaka irindwi aba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari uherutse kujya mu Gihugu cy’iwabo.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Aden Duale, yavuze ko uyu murwayi yari amaze ukwezi arwaye, akaba yarivurije mu bitaro bitandukanye muri DRC, mbere y’uko aza muri Kenya aho yaje gupfira nyuma y’iminsi mike ageze i Nairobi.

Duale yavuze ko uyu murwayi yafashe indege ku wa Gatandatu, akorerwa igenzura risanzwe rikorwa ku bantu binjira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Nairobi, nyuma umwe mu bo mu muryango we amujyana ku bitaro byo muri uyu Mujyi.

Minisitiri yavuze ko uyu muntu yabanje kuva muri DRC ajya i Kampala muri Uganda akoresheje imodoka, ari ho yafatiye indege imujyana i Nairobi.

Nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Nairobi Hospital, uyu murwayi yahise yimurirwa ahantu hihariye hashyirwa mu kato, hubatswe mu gihe cya COVID-19.

Duale yavuze ko ari ho uyu murwayi yatangiye kugira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kugira ubukonje, umunaniro ukabije n’intege nke, kubabara cyane mu gihe cyo kumira, kubabara imikaya ndetse no kuva amaraso mu uruhu.

Ati “Abaganga bakekaga ko ari indwara iterwa na virusi itera kuva amaraso, hashingiwe ku bimenyetso bye ndetse n’amateka y’urugendo rwe. Hafashwe ibipimo byo gupima, bigaragaza ko yanduye virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.”

Uyu murwayi yapfuye saa 23:30 kuri uyu wa Mbere. Minisitiri yavuze ko biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri, hakurikijwe amabwiriza y’umutekano n’ubuzima rusange.

Abantu 28 bashyizwe mu kato no gukurikiranwa

Abayobozi mu nzego z’Ubuzima muri Kenya bamaze kumenya abantu nibura 28 bahuye n’uyu murwayi, barimo abo mu muryango we n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Hari kandi abandi bantu 23 bari mu bagenzi bari kumwe na we mu ndege ndetse n’abakozi bane b’indege, bakomeje gushakishwa no gukurikiranwa.

Iyi ndwara ya Ebola iri mu bwoko bwa Bundibugyo, bwagaragaye ko ari bwo uyu muturage wa Kenya yari arwaye ndetse bukaba ari bwo bwamwivuganye.

Iki cyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga 4 000 bamaze guhitanwa na cyo muri uyu mwaka, kikaba biri mu bwoko bwa Ebola cyahitanye abantu benshi kurusha ibindi byabayeho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =