Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KICUKIRO: Abarimu ba G.S Busanza babangamiwe no guhurira ku bwiherero bumwe n’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
25/06/2021
in MU RWANDA
0
KICUKIRO:  Abarimu ba G.S Busanza babangamiwe no guhurira ku bwiherero bumwe n’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Abarimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Busanza barinubira gukoresha ubwiherero bumwe n’abana bigisha muri iki kigo kuko babinamo intandaro yo kubahukwa n’abana bigisha ndetse binateye isoni.

Mu gitondo cyo kuwa kane tariki 24, hari umwarimu wo ku kigo cya Groupe Scloraire Busanza mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali wabwiye umunyamakuru wa Radio/TV10 ko abigisha kuri iki kigo bafite ikibazo cy’ubwiherero bwabo bwasenywe n’umuyobozi w’ikigo, akabategeka kwiherera mu bwiherero bw’abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro babinyujije ku rubuga rwa twitter, bwavuze ko ubwo bwiherero bwari bwafunzwe iminsi mike ngo bubanze busanwe ariko ko imirimo yo kubutunganya ubu yamaze kurangira iki kibazo kigahari.

Image

Ubwiherero bwa Groupce Scolaire Busanze busangirwa n’abarimu ndetse n’abanyeshuri barenga 3100 biga muri iki kigo

Gusa uyu mwarimu yahise avuga ko ari ikinyoma, ngo kuko bahasenye bakahashyira sitoke.

Ibi byatumye Radio/TV10 yerekeza kuri iki kigo kugira ngo imenye aho ukuri kuri. Abarimu bavuga ko babyutse bakaza mu kazi nk’uko bisanzwe, bahagera bagasanga ubwiherero bakoreshaga bwafunzwe, bakabwirwa ko bagiye kujya bakoresha ubwo abanyeshuri basanzwe.

Uwimana Petronille, ni umwarimu muri iki kigo cya Group Scolaire Busanza yagize ati:” Ubwiherero twari tubufite mbere, ariko ubu ntabwo tugifite kuko aho bwari buri harubatswe, batwereka ubundi bwiherero tugomba kujya dukoresha, ariko bw’abanyeshuri. Muri rusange rero biratubangamiye kuba umwarimu ajya mu bwiherero akubitana imigeri n’abana. Twese dukoresha ubwiherero bumwe kandi mu by’ukuri turifuza ko icyo kibazo ko cyakemurwa vuba.”

Bisamaza Jean Claude yigisha kuri iki kigo akaba anashinzwe icyiciro cy’amashuri yisumbuye ku ko iki kigo cya Busanza kigizwe n’amashuri abanza n’ayisumbuye y’imyaka 12.

Image

Abarimu bigisha muri GS Busanza ntibiyumvisha ukuntu basangira ubwiherero n’abanyeshuri bigisha

Image

Mwarimu Uwimana Petronille umwarimu muri GS Busanza ari mu batishimiye gusangira ubwiherero n’abanyeshuri

Bisamaza yateruye agira ati” Icyo kibazo koko cyabayeho, kuko twari dufite ubwiherero bwihariye bw’abarimu, butandukanye n’ubw’abanyeshuri, ariko igihe cyarageze turaza dusanga bwafunzwe tutanabwiwe impamvu yabyo, ariko ubwo ibyo aribyo byose ubuyobozi bufite impamvu yabyo babikoze, ariko twe nta bisobanuro twigeze duhabwa. Twagerageje no gusaba ubusobanuro, ariko kugeza uyu munsi ntitwari twabubona.”

Aba barimubakomeza bavuga ko bibagora cyane kuba basangira ubwiherero n’abanyeshuri, kuko hari ubwo burira hejuru bakaba babarunguruka.

Kwitonda Gilbert, ni umwarimu wigisha amasomo y’icyongereza muri iki kigo cya Group Scolaire Busanza.

Umunyamakuru amubajije ikibazo cy’ubwiherero kugeza ubu bisa n’aho nta bwagenewe mwarimu buri muri iki kigo, yamusubije agira ati:” Turamutse tuvuze ko ubwiherero budahari, aho ho twaba tubeshye. Ahubwo ikibazo, ni uko ubuhari butajyanye n’icyubahiro umwarimu agomba.”

Image

Kuba ubu bwiherero bufdasakaye hose ndetse nta n’inzugi nzima zihari ngo bituma abanyeshuri barunguruka abarezi babo

Yunze mu rya bagenzi be, mwarimu Gilbert yagarutse ku kibazo cyo kuba abarimu barahoze bafite ubwiherero ariko aho bwari buri hakaza kuvugururwa hakubakwa ibindi, bityo abarimu bagategekwa kujya basangira ubwiherero n’abanyeshuri.

” Hari ubwiherero twahawe hariya, bafata ku bw’abanyeshuri baduha imiryango ibiri, ariko mu by’ukuri ubu bwiherero ntibujyanye n’ubwiherero bwa mwarimu bitewe n’aho buri. Kuko hejuru hadafunze, abana barurira hejuru bakaturunguruka, kubera ko nta n’urugi ruharinda, ukaba wasanga nk’umunyeshuri yazengurutse yagiyemo.”

Ubuyobozi bw’iki kigo giherereye mu Busanza mu karere ka Kicukiro, buvuga ko impamvu ubwiherero bw’abarimu bwasenywe ari uko bwari bwubatse ahantu hadakwiye, hakiyongeraho kuba bwari bwaruzuye.

Image

Abanyeshuri ba GS Busanza basangira ubwiherero n’abarezi babo

Bandirimba Emmanuel, ni umuyobozi wa Group Scolaire Busanza yagarutse kuri iki kibazo agira ati “Aho ubwiherero bw’abarimu bwahoze, hari hagati y’amashuri n’icyumba cy’umukobwa, byongeye bubura santimetero mirongo ine (40) ngo bwuzure ndetse bwaratangiye kunuka. Aha rero twasanze n’ubundi butari buhabereye, duhitamo kubuhakura tukabubakira ubundi munsi y’amashuri, hanyuma tuba tubahaye imiryango ibiri kubw’abanyeshuri, ngo babe aribwo bakoresha mu gihe ubundi butaruzura”.

Yakomeje avuga ko ikibazo gihari ari uko hari abarimu bamurwanya bahora bashaka kumushyira hasi, bityo ugasanga baranacengeza ibitekerezo bibi mu bandi.

” Usibye ko badashaka kubyumva, ariko dore na Dovi( Devis) y’ubwiherero bushya rwose, kuri uyu wa Gatanu abakozi baraba batangiye gucukura ku buryo mu cyumweru gitaha ubwiherero buzaba bwabonetse.”

Image

Bandirimba Emmanuel umuyobozi wa Group Scolaire Busanza avuga ko abarimu bamurwanya batifuza ko yabayobora bityo bagahora bashaka impamvu zo kumushyira hasi

Ku rundi ruhande abarimu bo bavuga ko kuba umwarimu yasangira ubwiherero n’umunyeshuri, bishobora kuba intandaro yo kuba umwarimu atahagarara imbere y’umunyeshuri ngo amwigishe yumve.

Ikindi kibazo bagaragaza, ni uko ubuyobozi bw’ikigo butigeze bubateguza, banagerageza kugaragaza impungenge zabo mugihe kirenga ibyumweru bibiri byose, ntibagire igisubizo bahabwa.

Nk’uko twabivuze hejuru muri iyi nkuru, iki kibazo cyagaragajwe n’umwe mu barimu bigisha kuri iki kigo, akarere ka Kicukiro kifashishije urubuga rwa Twitter gahita kamusubiza ko ubwiherero bwari bwagize ikibazo bukaba bufunzwe mu gihe bwarimo busanwa, ariko ngo imirimo yo kubusana yararangiye ubu nta kibazo.

Umunyamakuru wa Radio/TV10 yahageze asanga ikibazo kiracyahari ndetse ubwiherero ntiburimo busanwa ahubwo hagiye kubakwa ubundi.

Ibi byatumye twifuza kuvugisha ubuyobozi bw’aka karere ngo tububaze ukuri ku byo bwanditse kuri twitter buvuga ko iki kibazo cyamaze gukemuka, ntabwo babonetse ku murongo wa telefoni igendanwa.

Gusa ubwo twageraga kuri iki kigo, ubuyobozi bwacyo bwatubwiye ko burimo bukora ibishoboka byose, bukubakira aba barimu ubwiherero bushya.

Image

Kwitonda Gilbert undi murezi wa GS Busanza

Group Scolaire Busanza ifite amashuri abanza n’ayisumbuye y’imyaka 12, yigamo abanyeshuri bakabakaba mu 3100. Abarimu barera muri iki kigo babarirwa muri 70.

Kugeza ubu, aba barimu bari gukoresha imiryango ibiri y’ubwiherero yafashwe ku bwiherero abanyeshuri basanzwe bakoresha.

Inkuru ya: Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Umuryango w’ibihugu by’ubumwe by’u Burayi wamaganye abahutaza uburenganzira bw’abatinganyi

Next Post

#RPL: Igikombe kirabona nyiracyo kuri uyu wa gatanu

Related Posts

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Moving to a new place can feel overwhelming, especially when you’re doing it by yourself. From packing your things to...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier
MU RWANDA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
#RPL: Igikombe kirabona nyiracyo kuri uyu wa gatanu

#RPL: Igikombe kirabona nyiracyo kuri uyu wa gatanu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.