• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Wednesday, June 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

radiotv10by radiotv10
17/06/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Bebe Cool uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko agiye gushyira hanze ibimenyetso bigaragaza ubutekamutwe ashinja Jolly Mutesi wabaye Miss w’u Rwanda, mu gihe uyu Munyarwakazi yamusabye kujya atangaza ibintu yabanje gukorera ubugororangingo, kuko ibyo amushinja ari ibinyoma.

Ni nyuma yuko uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, anyujije ubutumwa kuri X, ashinjamo ubutekamutwe Miss Jolly.

Yagize ati “Uyu mugore Mutessi Jolly uba muri UK kandi iteka areba imikino ya Arsenal, yantekeye umutwe umwaka ushize yitwaje u Rwanda, na Arsenal FC none n’ubu ari mu yindi misiyo ikomeye.”

Uyu muhanzi, muri ubu butumwa bwe wavugaga ko azakomeza kuvuga kuri iyi nkuru, yanabusangije konti z’abarimo Perezida Paul Kagame na General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda n’ikipe ya Arsenal.

Mu kumusubiza, Miss Jolly, yasabye uyu muhanzi ko ubutaha nazajya ajya kuvuga ibintu nk’ibi yajya atangaza ibintu yabanje gukorera ubugororangingo.

Miss Jolly yagize ati “Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekejwe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye ariko ndakwinginze ubutaha ujye ukoresha inyurabwenge n’ibintu wabanje gukorera ubugenzuzi mbere yo gutangaza ibinyoma mu mazina yabo. Nk’umuntu w’icyamamare wagombye kuba ubizi neza kandi ubikora neza, urakoze.”

Umuhanzi Bebe Cool kandi yahise agaruka kuri uru rubuga, ashyiraho nimero avuga ko ari iza Miss Jolly akoresha mu Bwongereza.

Ati “Ngomba ku bikora ku neza ya Repubulika y’u Rwanda na Perezida wakoze byinshi kugira ngo azamure isura y’Igihugu cye.”

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko afite byinshi azashyira hanze bimwerekeyeho ndetse n’inshuti ye ngo bamaze igihe bakorana muri ubwo butekamutwe amushinja.

Ati “Ikirenze ibyo kandi nzi abandi bantu benshi mwakoreye ibyo bintu. Ariko icyiza ni uko yaba wowe ndetse n’inshuti yawe mwahuye n’umwe mu babikorewe imbonankubone rero ni ho nahereye nemeza ko ari wowe.”

Bebe Cool yakomeje avuga ko hari undi muntu wo muri Uganda ufite nimero yaho ndetse na konti bakoresha mu kohererezwaho amafaranga.

Ati “Wari wizeye ko kuko nubatse, ntazabishyira hanze ariko ikibabaje ni uko ubwo nandikiranaga nawe byari bizwi n’umugore wanjye cyane ko ingingo twaganiragaho yari yerecyeye iterambere ry’umuhungu wanjye mu mupira w’amaguru.”

Bebe Cool yavuze ko nyuma yo kugaragaza iyo nimero, yizeye ko hazabaho kugenzura niba ntaho ihuriye na Miss Jolly binyuze mu nshuti ze cyangwa abo mu muryango we.

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko “guhera ejo” ubwo ni uyu munsi azatangira gushyira hanze screenshots z’ibyo baganiraga, ubundi “tuzarebe ikizakurikiraho.”

Miss Jolly avuga ko bishoboka ko hari abamwiyitiriye

Miss Jolly utaragira icyo avuga ku butumwa bwa kabiri bwashyizwe hanze na Bebe, yatangaje ko atazi ibyatangajwe n’uyu muhanzi, icyakora agakeka ko yaba yaratekewe umutwe n’abamwiyitiriye.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa igihe, Miss Jolly yagize ati “Sinzi ibyabaye ariko wasanga hari abantu banyiyitirira ku rubuga rwa Facebook baba baramutekeye imitwe.”

Miss Jolly avuga ko atazi n’ubwoko bw’ubutekamutwe bwaba bwarakorewe Bebe Cool ndetse ko nta kindi gihe yaba yarigeze abimuvugishaho. Yagize ati “Simbizi ni ukuri, gusa yakabaye amenya ko ari icyamamare.”

Umuhanzi Bebe Cool
Mutesi Jolly

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 6 =

Previous Post

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

Next Post

Eng.-Rwanda assures 100% confidence to visitors that they will not encounter Ebola

Related Posts

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

Umunyamakuru M.Irene yatanze umucyo ku makuru yamuvugwaho nyuma yo gutandukana n’abahanzi Vestine na Dorcas

by radiotv10
15/06/2026
0

Umunyamakuru Murindahabi Irene  izwi nka M. Irene unafite inzu MIE ifasha abahanzi, yahakanye amakuru yavugaga ko ari kwishyuza miliyoni 60...

The hidden cost of trying to look like you’re doing well

The hidden cost of trying to look like you’re doing well

by radiotv10
14/06/2026
0

In a world where success is often measured by appearances, many people are spending more time looking successful than actually...

Men, Would You Marry Someone Who Earns More Than You?

Men, Would You Marry Someone Who Earns More Than You?

by radiotv10
13/06/2026
0

Money has always been one of those silent forces that shapes relationships in ways people don’t always talk about openly....

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

Umunyemari Zari yatangaje iherezo ry’urushako rwe n’umuteramakofi Shakib

by radiotv10
12/06/2026
0

Umunyamafaranga Zarinah Hassan uzwi nka ‘Zari the Boss Lady’ wanabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham...

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

by radiotv10
12/06/2026
0

You sleep for eight hours, wake up, and somehow still feel exhausted. Your body feels heavy, your mind is slow,...

Next Post
Eng.-Rwanda assures 100% confidence to visitors that they will not encounter Ebola

Eng.-Rwanda assures 100% confidence to visitors that they will not encounter Ebola

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Eng.-Rwanda assures 100% confidence to visitors that they will not encounter Ebola

Igisubizo Miss Jolly yahaye umuhanzi ukomeye mu karere wiyemeje gushyira hanze ubutekamutwe amushinja

Nyamagabe: Abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bafashwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.