Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro : Motel bari bayihinduye akabari basanzemo batatu banduye COVID-19

radiotv10by radiotv10
13/07/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro : Motel bari bayihinduye akabari basanzemo batatu banduye COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi b’akarere ka Kicukio bwatangaje ko hari abantu icyenda (9) basanzwe muri Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bari bahahinduye akabari, nyuma basuzumwe basanga batatu muri bo barwaye COVID-19.

Aba bantu icyenda (9) bafatiwe muri Motel yitwa Peace Heart Motel mu Murenge wa Kagarama barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 bahahinduye akabari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro butangaza ko bariya bantu icyenda (9) bahise basabwa gupimwa COVID-19, aho ibisubizo bibonekeye basanga batatu muri bo baranduye COVID-19.

Iriya Peace Heart Motel iherereye mu Murenge wa Kagarama, yahise ifungwa ndetse ikaba yanaciwe amande yo kuba yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Image

Abafatiwe muri Peace Heart Motel habonetsemo abanduye COVID-19

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yahise agenera ubutumwa abaturage aho yavuze ko abantu badakwiye kwishora mu bikorwa nk’ibi byakongeza ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje gukaza umurego.

Umutesi Solange yagize ati “Hari abakomeje kwirengagiza ububi bwa Covid-19, bagakomeza kwikururira no gukururira abandi ibyago byo kuyandura ! Ibi ni ukwihombya no guhombya abandi. Twidohoka icyorezo kiracyahari.”

Mu minsi yashize kandi humvikanye abantu babiri bari bazi ko banduye COVID-19 ariko bakanga kwishyira mu kato ahubwo bagakomeza kwidegembya banduza abandi.

Muri bo harimo ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) wagarutsweho cyane na Polisi y’u Rwanda aho yavuze ko uriya muntu yari abizi neza ko arwaye ariko agakomeza gutwara abagenzi ari na ko akomeza kwanduza abantu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 4 =

Previous Post

Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco

Next Post

U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

U Bufaransa bwaciye urubuga rwa Google amayero miliyoni 500

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.