Kicukiro: Urubyiruko rwo muri RPF rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu gahangana n’ibibazo bihari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubyiruko rwo mu Muryango wa RPF-Inkotanyi rwo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, rwasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibibazo biriho by’umwihariko guhangana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ibi byagarutsweho mu nama y’Umuryango wa RPF inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga yateranye ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi, 2022.

Izindi Nkuru

Kimwe mu byagarutsweho ni ukugabanya inda ziterwa abangavu, ndetse n’abana bata ishuri aho ubuyobozi bw’Umurenge bwashyizeho uburyo bwo kwigisha urubyiruko mu bukangurambaga buzagabanya iki kibazo.

Urubyiruko kandi rwizejwe ko rugiye gufashwa guhabwa amahugurwa yo kumenya imikoreshereze y’imbuga nkorayambaga kugira ngo barusheho kuzifashisha mu guhangana n’ibi bibazo.

Abasore n’inkumi beretswe ko imbuga nkoranyambaga bashobora kuzifashisha basakaza ubutumwa bugamije k ugabanya ikibazo cy’abangavu baterwa inda ariko nanone bakazifashisha mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ibyo bigiye gukorwa mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tumukunde Monica, chairperson wa RPF-Inkotanyi mu murenge wa Nyarugunga avuga ko hari ibikorwa bitandukanye byakozwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage, icyakora ku bana bata ishuri, avuga ko bakurikiranwa ndetse n’ababyeyi babo bagasabwa kubigiramo uruhare mu kwirinda ko abana bata ishuri.

Abatuye mu Murenge wa Nyarugunga bafatwa nk’abatuye mu marembo y’Igihugu, basabwe kwitwararika bahereye ku kwita ku isuku, serivise n’ibindi dore ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzakira inama ikomeye izahuza abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth izwi nka CHOGM.

Abo mu Muryango wa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Nyarugunga bahuriye mu

Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru