Abari i Kigali batangiye gushinja Bucyibaruta uri kuburanira i Paris

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro ruri kubera i Paris mu Bufaransa, humviswe bamwe mu batangabuhamya barimo n’abari mu Rwanda, bavuze ko bazi uyu mugabo ndetse n’uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu batangabuhamya bahamagajwe n’Urukiko, bagiye i Paris mu gihe abandi bari i Kigali aho bazatanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Izindi Nkuru

Aba batangabuhamya bitabiriye uru rubanza ruri kuburanishwa mu Gifaransa, basemurirwa ibyavugwaga n’Urukiko i Paris, ubundi bagasubiza ibyo babajijwe.

Umutangabuhamya umwe wahereweho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, afite imyaka 58 y’amavuko, yavuze ko mbere ya Jenoside yari umunzi akaba yari atuye i Kibeho.

Yavuze ko yari azi Bucyibaruka nk’umuntu wari umutegetsi by’umwihariko akaba amuzi ahitwa i Nyarusovu ako Akarere ka Nyaruguru kubatse aho yabaheraga amabwiriza.

Abajijwe niba hari isano afitanye na Bucyibaruta, uyu mutangabuhamya yagize ati “nta sano na mba dufitanye.”

Uyu mutangabuhamya na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside, yavuze ko mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi yari akiri muto, akaba yaraje no kubona akazi ko gukora mu ruganda rw’icyayi aho yarosomaga icyayi.

Yagarutse ku bari abayobozi b’uru ruganda barimo uwari Agronome witwa Bakundukize Innocent.

Yavuze ko uyu Bakundukize Innocent yaje gukurwaho na Bucyibaruta akamugira Burugumesitiri wa Komini Mubuga akamusimbuza Nyiridandi wari umaze kwicwa n’abajandarume.

Ngo icyo gihe Bucyibaruta yabakoresheje inama i Nyarusovu, akamurikira abaturage uyu Burugumesitiri mushya.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko kuko mu kwezi kwa Mata hagwaga imvura, mu 1994 muri uko kwezi batongeye kujya gusarura icyayi kubera imvura, ndetse ubwo Jenoside yatangiraga bahita bahagarika indi mirimo.

Yavuze ko ubwo Bucyibaruta yazaga kubereka Burugumesitiri mushya, yabwiye abaturage ko hari abanyamahanga bagiye kuza mu iperereza, akabasaba kuzajya bababwira ko abatakiba mu nzu zabo [yavugaga Abatutsi] bahunze.

Ati “Yatubwiye ko hari iperereza ry’abanyamahanga bagiye kuza, babaza aho abantu babaga mu nzu zahiye bagiye, tujye tuvuga ko bahunze. ati ‘kuki mwe mutahunze?’ muti ‘mujye muvuga ko mutazi igihe bagendeye’.”

Uyu mutangabuhamya yabajijwe ubwoko bwe yari afite icyo gihe, avuga ko ari Umuhutu, ati “Ati twicaga abatutsi. Abajandarume bavaga ku Gikongoro kwa Bucyibaruta, bafatanyije n’abapolisi ba komini, ni bo bari bashinzwe gahunda.”

Yavuze ko mu bitero, abapolisi n’abajandarume ari bo babaga bafite imbuda. Ati “Abaturage b’Abahutu babaga bafite intwaro gakondo. Abari mu bitero nta baturage bahawe imbunda. Njyewe intwaro nari mfite ni inkoni, nari nsanzwe nyoboza intama zanjye. Iyo nkoni narayikoreshaga nkica nyine, none se ukubiswe ntapha?”

Yabajijwe umubare w’ababaga bari mu bitero, asubiza agira ati “Sinari kubabara kuko bavaga mu makomini menshi. Abari bahunze nabo bari benshi cyane.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubuyobozi bwari bwabahaye amabwiriza yo kwica Abatutsi bose batagize uwo basiga.

Yavuze ko “nta bagore bafashwe ku ngufu, barishwe gusa. nta kuntu bari kwirwanaho baraswa amasasu, bajya guhunga Abapolisi n’abajandarume bakabarasa.”

Yavuze ko Abatutsi biciwe kuri Kiziya y’i Kibeho, Bucyibaruta yohereje kateripirari yo kubahamba.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru