Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Uwimana Marceline arataka akarengane mu rubanza rumaze imyaka 21

radiotv10by radiotv10
23/06/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Uwimana Marceline arataka akarengane mu rubanza rumaze imyaka 21
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage Uwimana MArceline wo mu karere ka Kicukiro aravuga ko amaze imyaka 21 yaratsinze urubanza numero RC35656/01 nyamara ngo  yimwe irangiza rubanza n’ukurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ahubwo ngo bakamusaba  gusubirishamo urubanza kuri we abifata nk’akarengane kuko imitungo yatsindiye irimo kuribwa n’abandi.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabwiye Radio Tv10 ko dosiye zabuze ubwo urukiko rwimukagaga ariko ngo icyi cyumweru bagiye gukora ibishoboka byose bayishake nibura aragirwa inama yo gutanga ikirego bushya.

Uwimana Marceline avuga ko akiri umwana yarezwe na nyirakuru ariko ngo se wabo aza gutwara inzu yubatse mu isambu y’ababyeyi be. Nyirakuru yaje kuyiregera muri 2001 aratsinda ariko ntiyahita ahabwa irangiza rubanza  kuko urukiko rwamubwiye ko bazayimuha aruko umwana arera yagize imyaka 18 y’ubukure. Amaze kuzuza aimyaka 18, Uwimana yagannye urukiko gusaba irangiza rubanza arayimwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugegenge rumubwirako impapuro zabuze ubwo bimukaga ariko barusaba kwandika ibaruwa isaba irangiza rubanza, hari muri 2007.

Uwimana nyuma yo kwandika yasabwe kwihangana kuko ngo urukiko rugishakisha iyo kopi ariko araheba yabandikiye inshuro zirenga eshatu zose ariko bamusubiza ko akwiye kwihangana agategereza kuko iyo kopi igishakishwa. Ubwa nyuma ajyayo peresida w’urukiko yamusabye kujya kongera gutanga ikirego ibintu bitashimishije Uwimana uko ngo abifata nk’akarengane.

“Bamutegetse ko ninuzuza imyaka 18 nzagenda bakampa irangiza rubanza ntibayimuha, nanjye kuko nari nujuje imyaka 18 nagiyeyo bambwira ko nta kopi ihari”

Abaturanyi be nabo bavuga ko urubanza rwabo rwatangiye kera na nyirakuru akarutsinda.

Umwe muri aba baturanyi waganiriye na Radio&TV10 yagize ati “Noneho ya myaka (18) ayigejeje yagiye kwaka irangizarubanza. Nkatwe duturannye nabo, tubona uyu mwana yararenganye kandi ibintu biri kuribwa n’abandi, banabishyize mu bucuruzi kuko uwabiguze bwa mbere siwe ukibifite. Ubwo rero nk’abaturanyi twifuza ko yarenganurwa”

Uwimana arasaba uwari wese ufite ubushobozi bwo kumurenganura kumufasha kuko abona neza ko yarenganyijwe ku buryo ngo se wabo yaje kugurisha  wa mutungo ukaba uri mu maboko y’abandi bantu.

Umwanditsi  mukuru w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Théoneste Maniraho. Yabwiye  Radio&Tv10 ko dosiye zabuze ubwo urukiko rwimukagaga ariko ko  iki cyumweru bagiye gukora ibishoboka byose bayishake  ariko akagirwa inama inama yo gutanga ikirego bundi bushya.

“ Nabwiye abantu batatu bazamfasha gushakisha iyo dosiye hanyuma nibura nzabishyikiriza perezida w’urukiko kuko ni nawe yandikiye kandi ni nawe urukiko ruba rureba. Perezida niwe ugomba gufata icyemezo y’icyo twakora. Ninyishaka nkayibura, nzavugana na perezida noneho duhamagare uwo mugore cyangwa tumwandikire.

Urubanza rwaciye cyera nta kindi kibazo kirimo ahubwo n’uko uko urukiko rwagiye rwimukira mu nzu nyinshi hari impapuro zagiye zibura, niyo rero bishobora kuba yaraburiye muri izo ariko kuvuga ngo yavuyemo yonyine irabura ntabwo bishoboka.” Maniraho

Ubusazwe itegeko ritegenya ko mu minsi irindwi ababuranyi bagomba  kuba babonye irangiza rubanza.  Gusa kuri Uwimana Marceline ntibyubahirijwe kandi nyirakuru wamuburaniye yari yarishyuye  kugira ngo ahabwe kopi y’urubanza nk’uko inyemezabwishyu ibigaragaza.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Congo Brazza: Ubushinwa bugiye kubafasha kugabanya amadeni bafite akabije

Next Post

Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

by radiotv10
16/06/2025
0

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase wakokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya...

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

IZIHERUKA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
MU RWANDA

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

16/06/2025
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

14/06/2025
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

Simba SC yakomeje urugendo rugana ku gikombe cya shampiyona ya Tanzania igeze mu mahina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.