Wednesday, September 11, 2024

Kicukiro: Uwimana Marceline arataka akarengane mu rubanza rumaze imyaka 21

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuturage Uwimana MArceline wo mu karere ka Kicukiro aravuga ko amaze imyaka 21 yaratsinze urubanza numero RC35656/01 nyamara ngo  yimwe irangiza rubanza n’ukurukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ahubwo ngo bakamusaba  gusubirishamo urubanza kuri we abifata nk’akarengane kuko imitungo yatsindiye irimo kuribwa n’abandi.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabwiye Radio Tv10 ko dosiye zabuze ubwo urukiko rwimukagaga ariko ngo icyi cyumweru bagiye gukora ibishoboka byose bayishake nibura aragirwa inama yo gutanga ikirego bushya.

Uwimana Marceline avuga ko akiri umwana yarezwe na nyirakuru ariko ngo se wabo aza gutwara inzu yubatse mu isambu y’ababyeyi be. Nyirakuru yaje kuyiregera muri 2001 aratsinda ariko ntiyahita ahabwa irangiza rubanza  kuko urukiko rwamubwiye ko bazayimuha aruko umwana arera yagize imyaka 18 y’ubukure. Amaze kuzuza aimyaka 18, Uwimana yagannye urukiko gusaba irangiza rubanza arayimwa. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugegenge rumubwirako impapuro zabuze ubwo bimukaga ariko barusaba kwandika ibaruwa isaba irangiza rubanza, hari muri 2007.

Uwimana nyuma yo kwandika yasabwe kwihangana kuko ngo urukiko rugishakisha iyo kopi ariko araheba yabandikiye inshuro zirenga eshatu zose ariko bamusubiza ko akwiye kwihangana agategereza kuko iyo kopi igishakishwa. Ubwa nyuma ajyayo peresida w’urukiko yamusabye kujya kongera gutanga ikirego ibintu bitashimishije Uwimana uko ngo abifata nk’akarengane.

“Bamutegetse ko ninuzuza imyaka 18 nzagenda bakampa irangiza rubanza ntibayimuha, nanjye kuko nari nujuje imyaka 18 nagiyeyo bambwira ko nta kopi ihari”

Abaturanyi be nabo bavuga ko urubanza rwabo rwatangiye kera na nyirakuru akarutsinda.

Umwe muri aba baturanyi waganiriye na Radio&TV10 yagize ati “Noneho ya myaka (18) ayigejeje yagiye kwaka irangizarubanza. Nkatwe duturannye nabo, tubona uyu mwana yararenganye kandi ibintu biri kuribwa n’abandi, banabishyize mu bucuruzi kuko uwabiguze bwa mbere siwe ukibifite. Ubwo rero nk’abaturanyi twifuza ko yarenganurwa”

Uwimana arasaba uwari wese ufite ubushobozi bwo kumurenganura kumufasha kuko abona neza ko yarenganyijwe ku buryo ngo se wabo yaje kugurisha  wa mutungo ukaba uri mu maboko y’abandi bantu.

Umwanditsi  mukuru w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Théoneste Maniraho. Yabwiye  Radio&Tv10 ko dosiye zabuze ubwo urukiko rwimukagaga ariko ko  iki cyumweru bagiye gukora ibishoboka byose bayishake  ariko akagirwa inama inama yo gutanga ikirego bundi bushya.

“ Nabwiye abantu batatu bazamfasha gushakisha iyo dosiye hanyuma nibura nzabishyikiriza perezida w’urukiko kuko ni nawe yandikiye kandi ni nawe urukiko ruba rureba. Perezida niwe ugomba gufata icyemezo y’icyo twakora. Ninyishaka nkayibura, nzavugana na perezida noneho duhamagare uwo mugore cyangwa tumwandikire.

Urubanza rwaciye cyera nta kindi kibazo kirimo ahubwo n’uko uko urukiko rwagiye rwimukira mu nzu nyinshi hari impapuro zagiye zibura, niyo rero bishobora kuba yaraburiye muri izo ariko kuvuga ngo yavuyemo yonyine irabura ntabwo bishoboka.” Maniraho

Ubusazwe itegeko ritegenya ko mu minsi irindwi ababuranyi bagomba  kuba babonye irangiza rubanza.  Gusa kuri Uwimana Marceline ntibyubahirijwe kandi nyirakuru wamuburaniye yari yarishyuye  kugira ngo ahabwe kopi y’urubanza nk’uko inyemezabwishyu ibigaragaza.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio&TV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist