Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KIGALI: Abafatira imodoka muri gare gare y’i Nyabugogo bakomeje kuzengerezwa n’ubujura

radiotv10by radiotv10
06/10/2021
in MU RWANDA
0
KIGALI: Abafatira imodoka muri gare gare y’i Nyabugogo bakomeje kuzengerezwa n’ubujura
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyarwanda bafatira imodoka muri Gare ya Nyabugogo, bavuga ko baterwa impungenge n’ubujura bwanze gucika muri iyi Gare, bakavuga ko ugiye kuyinjiramo aruhuka ari uko abonye ahasohotse atibwe.

Polisi y’u Rwanda ntiyemeranywa n’aba banyarwanda bavuga ko ubujura muri iyi gare bwiyongereye, ariko na none ngo igiye guhagurukira ikibazo cy’insoresore zikora bene ubu bujura.

Kuba Gare ya Nyabugogo ari Gare mpuzamahanga,  bisobanuye ko ihuriramo n’abantu baturutse cyangwa berekeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko hakanaba n’abayigana bagiye kuhategera imodoka zerekeza mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Image

Gare ya Nyabugogo ikomeje kuvugwamo ubujura bwisubiramo

Ni Gare yakunze kumvikanamo ubujura, ku buryo abagiye kuyitegeramo bafite ishusho bagenda bafite mu mutwe wabo.

Umwe mu bagenzi wari uje gutega imodoka yerekeje mu ntara y’amajyaruguru yagize ati:” Ikintu cya mbere tuza gutegera hano muri gare tuzi, ni uko hari abantu baba biteguye kutugirira nabi batwiba, yaba amafaranga, telephone n’ibindi. Bityo rero nkanjye ntabwo napfa kubikuriza amafaranga hano muri Gare kuko byose nza nabirangije.”

Benshi mubaganiriye n’umunyamakuru wa Radio/TV10, bamugaragarije impungenge zo kwibirwa muri Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, bakagaruka kubijyanye n’amafaranga kuko ngo uwinjiyemo ajenjetse ibisambo bimwitsetaho bikayamutwara.

Image

Image

Camera zo muri gare ya Nyabugogo ntizikora 

Barabihurizaho n’abakora umurimo wo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri Telefone, bakorera muri Gare ya Nyabugogo.

Nyiraneza ni umwe mu bahakorera. Ati:” Umuntu ntiyakwemeza ko ubujura bukorerwa muri iyi gare hari igihombo gihita kigaragarira amaso buduteza, kuko abantu bo baraza bakabikuza amafaranga yabo nkuko bisanzwe. Gusa baba bafite impungenge kuburyo babikora ubona umutima uteri hamwe. Ikindi ni uko telephone zo batazirebera izuba. N’ejo bundi hari uwayibye umuntu baramuhiga hano muri Gare baramubura burundu yihishe mu modoka….ubujura rero buteye inkeke muri iyi gare rwose.”

Aba, bavuga ko kenshi inzego z’umutekano zicunga umutekano wo muri iyi Gare, yewe ngo na Camera z’umutekano zirahari, ariko ntibibuza abiba kwiba.

Bashingiye kuri ibi bavuga ko umuntu akinjira muri iyi gare, n’umutekano mu mitekerereze uhita uhungabana.

Bavuga ko mubikwiriye kongerwa mu gukaza umutekano muri Gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo, harimo n’ubukangurambaga ngo bukwiye kujya bucishwa kuri Radio yo muri Gare, abagenzi bakibutswa uko bagomba kurinda ibyabo.

Ikibazo cy’ubujura muri Gare Mpuzamahanga ya Nyabugogo, si ikibazo cy’uyu munsi.

Twifuje kumenya icyo umujyi wa Kigali uvuga kuri iki kibazo, batubwira ko ntacyo babivugaho ngo kuko atari ikibazo kibareba. Bavuze ko kireba Police y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, mu butumwa bugufi yatubwiye ko muri Gare Nyabugogo, ubu har’impunduka nini cyane kubijyanye ni umutekano mucye wahavugagwa.

Ati: “Polisi yongeremo ibikorwa byinshi m’ubugenzuzi, gufata no guhashya insoresore zishikuza abantu.

Icya kabiri ni uko dukoresha abapolice bambaye impuzankano n’abambaye civile, mu gutahura no gufata abakekwaho ibi byaha.

Mu gihe hari ugize ikibazo akibirwa muri Gare ya Nyabugogo, akwiye guhita yitabaza abapolisi bambaye uniform bari aho, kuko baba bahari igihe cyose,  cyangwa akaba yagana Station ya Police iri muri Gare.”

Image

Abategera muri gare ya Nyabugogo babona polisi y’u Rwanda ariyo yakemura iki kibazo

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP.John Bosco Kabera, yakomeje avuga ko Police igiye gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa muri ibi bice, nkuko irwanya ibindi byaha.

Impungenge n’umutima uhagaze w’abagana Gare ya Nyabugogo, bishingiye ku bujura bumaze imyaka muri iyi Gare, no mu nkengero zayo.

Inkuru ya Assoumani Twahirwa/Radio&Tv10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

OFFICIAL: Uganda Cranrs yageze i Kigali amahoro-AMAFOTO

Next Post

FC Barcelona irishyuzwa miliyoni 98 z’amayero ibereyemo amakipe yaguzemo abakinnyi

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FC Barcelona irishyuzwa miliyoni 98 z’amayero ibereyemo amakipe yaguzemo abakinnyi

FC Barcelona irishyuzwa miliyoni 98 z’amayero ibereyemo amakipe yaguzemo abakinnyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.