Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwinjije abagore n’abakobwa 120 mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagiye guhabwa amahugurwa azatuma bakora uyu mwuga mu buryo bwa kinyamwuga.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa barimo kompanyi ya Safi Universal Link icuruza moto zikoresha amashanyarazi zizanahabwa aba bakobwa n’abagore.
Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa wabereye kuri Satde ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena 2022, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine yasabye aba bagore n’abakobwa bagiye gutangira guhugurwa mu gutwara moto zikoresha amashanyarazi kubishyiramo umwete n’imbaraga kuko byagaragaye ko umugore iyo ateye imbere, umuryango udasigara inyuma ndetse n’Igihugu kigatera imbere.
Yagize ati “Ni ingenzi kuba twabonye abakobwa babanje kubigeraho mu igeragezwa ry’uyu mushinga kandi bakaba babikora neza haba mu gutwara moto no kuzikanika. Iminsi 90 y’amahugurwa mutangiye muzayabonamo ubumenyi buzahindura ubuzima kuko turababonana ubushake.”
Uyu muyobozi avuga ko aba bakobwa n’abagore batoranyijwe bagiye gutangirirwaho uyu mushinga, ari abasanzwe bafite ibibazo by’imibereho bakeneye ikibunganira.
Yavuze ko uretse guhugura aba bagore n’abakobwa, bazanahabwa izi moto zigezweho zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubaha igishoro cyo kwibeshaho.
Yagize ati “urabona ko abagore n’abakobwa babishaka ku bwinshi, icyaburaga akaba ari amaboko yacu.”
Ni umushinga wiswe Initiative Women Empowerment In Entrepreneurship (WEIE), ugamije kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori, watangiriye ku bataragize amahirwe yo gukomeza amashuri ndetse n’abagore bapfushije abagabo bari barashakanye.
RADIOTV10