Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Leta Zunze Ubumwe za America yinjiye mu bibazo bya DRCongo iyizeza ubufasha

radiotv10by radiotv10
03/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Leta Zunze Ubumwe za America yinjiye mu bibazo bya DRCongo iyizeza ubufasha
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje Leta Zunze Ubumwe za America ngo iyifashe guhangana n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi bikorwa biyihungabanyiriza umutekano, bikomeje kurogoya inzira zatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi, na yo iyizeza ubufasha buhagije.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yohereje intumwa i Washington zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Aba bayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Kamena 2022, bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington.

Baganiriye ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi ngo bitera inkunga imitwe irwanye ubutegetsi bwa DRC.

Aba bayobozi bo muri DRC Christophe Lutundula na Serge Tshibangu bamenyesheje Anthony Blinken ibikorwa byose byari byatangijwe na Félix Tshisekedi bigamije kuzana amahoro arambye mu Gihugu cye no mu karere.

Mu ijambo rye, Anthony Blinken yizeje DRC gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, ubusugire ndetse n’urusobe rw’ibidukikije.

Yagize ati “Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone kandi ndagira ngo tuganire ku buryo dushobora kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC biri guhura n’ibibazo muri iyi minsi. Kandi turifuza kubafasha bifatika mu mbaraga zigamije gukemura ibyo bibazo.”

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America yaboneyeho gushimira imbaraga za dipolomasi zashyizweho z’ibiganiro biri kubera i Nairobi, avuga ko nizikurikizwa zizazana amahoro mu karere, yizeza ko USA izashyigikira iyi gahunda.

Aba bayobozi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi banasabye ubuvugizi akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kenya igamije kurandura imitwe y’iterabwoba irimo na M23.

Kuva imirwano yakubura hagati y’Igisirikare cya Congo na M23 mu kwezi gushize, iki Gihugu cyakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe wamaze kwemezwa nk’uw’iterabwoba, gusa u Rwanda rwo rwabyamaganiye kure dore ko ibirego nk’ibi atari bishya.

U Rwanda ruvuga ko rudashobora gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe ruzwiho ahubwo kugarura amahoro aho yabuze, rwo rwagaragaje ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Congo birimo kuba igisirikare cy’iki Gihugu cyararashe mu Rwanda inshuro ebyir mu mezi abiri gusa ndetse gifatanyije na FDLR kigashimuta abasirikare babiri barwo.

Leta Zunze Ubumwe za America zitabajwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kwezi gushize kugezamo hagati, zari zatanze umuburo ku baturage bayo ko mu bice bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.

Mu itangazo ryatambutse ku rubuga rw’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugaga ko ibi bitero by’iterabwoba by’abataramenyekana bishobora kuba i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubwo Anthony Blinken yakiraga aba bategetsi bo muri DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Kigali: Abagore n’abakobwa 120 b’ibizungerezi binjye mu mwuga w’ubumotari

Next Post

Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro akabo kashobotse, bategujwe ibihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.