Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abari kumwe n’uwapfiriye mu masengesho bitunguranye bavuze uko byagenze

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Abari kumwe n’uwapfiriye mu masengesho bitunguranye bavuze uko byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bari kumwe na mugenzi wabo witabiye Imana aho bari bagiye gusengera ku musozi bise ‘Ndabirambiwe’ uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuze ko nyakwigendera yari ari gutera ikorasi, bakabona aryamye hasi, bamwegera bagasanga ibye byarangiye.

Nyakwigendera yitabye Imana mu gitonco cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 ku musozi ukunze kuganwaho n’abaturage bagiye kwegera Imana bamaze kwita ‘Ndabirambiwe’.

Abari kumwe na nyakwigendera, bavuga ko uyu witabye Imana ari we wari uyoboye abandi mu ndirimbo z’amakorasi bateraga zibafasha gusabana n’Imana.

Umwe yagize ati “Atera ikorasi ari guhimbaza amanuka hasi ahita aryama, ntiyikubise hasi yahise aryama. Abo bari kumwe bagiye kumugurira fanta bagira ngo ni uguhera umwuka, ariko bahamagara imbangukiragutabara, ije abaganga bababwira ko byarangiye.”

Aba baturage bavuga ko aya masengesho yari yitabiriwe n’abantu bari baturutse mu bice binyuranye nyuma y’uko bari babanje guhurira mu rusengero, bakavamo biyemeza kujya gusengera kuri uyu musozi.

Nyakwigendera na we ngo yaritaye mu gutwi, ahita asaba bagenzi be ko bajyana, kugira ngo bajye gufatanya gusengera kuri uyu musozi.

Umwe mu baturage, yagize ati “bamubwiye ko hari aho bari bujye gusengera, arababwira ngo ‘ntibamusige’ barajyana.”

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage, avuga ko nubwo uyu musozi ukunze kujyaho abagiye gusenga, hari undi muturage uherutse kuhagwa, uyu akaba abaye uwa kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + two =

Previous Post

OUR COMMENTS ABOUT ESPN SINS

Next Post

Umuryango urwanya akarengane watunguwe n’ibivugawa ko byakozwe nyuma y’uko abatishoboye bemerewe inkunga

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango urwanya akarengane watunguwe n’ibivugawa ko byakozwe nyuma y’uko abatishoboye bemerewe inkunga

Umuryango urwanya akarengane watunguwe n’ibivugawa ko byakozwe nyuma y’uko abatishoboye bemerewe inkunga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.