Kigali: Ahantu hatanu hazaraswa ibishashi bisoza 2021…Abanyakigali basabwe kutazahungabana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abatuye uyu Mujyi ko mu ijoro ryo kuri uyu Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 rishyira iya 01 Mutarama 2022 hazaturitswa urufaya rw’ibishahsi mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2021.

Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 mbere y’umunsi umwe ngo haturitswe uru rufaya ruzaraswa mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2021 rishyira iya 01 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Ibi bishashi bizaraturitswa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali nko kuri Radisson Blu Hotel, kuri Stade Amahoro, kuri Mont Kigali, ku musozi wa Bumbogo no kuri Kigali Marriot Hotel.

Iri tangazo ry’Umujyi wa Kigali rigira riti “Umujyi wa Kigali urasaba abaturage bose kutazikanga cyangwa ngo bahungabane. Umujyi wa Kigali uboneyeho kubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2022.”

Mu gihe cyo gusoza umwaka, hasanzwe habaho igikorwa nk’iki cyo kurasa ibishashi mu rwego rwo kwishimira ko umwaka urangiye.

Iki gikorwa cyari gikunze kujyana n’ibikorwa binyuranye byo kwishimira ko umwaka urangiye birimo nk’ibitaramo byakundaga kuba mbere y’umwaduko wa COVID-19 mu gihe uyu mwaka ugiye gusozwa hariho ingamba zikomeye zo kwirinda iki cyorezo zahagaritse ibitaramo.

Iki gikorwa kandi kigiye kuba Abaturarwanda bemerewe gukora ingendo bitarenze saa yine z’ijoro, ni ukuvuga ko ibi bishashi bizaturitswa hashize amasaha abantu bose bageze mu ngo zabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru