Nyuma y’ukwezi kumwe habaye inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo, akandi ko mu Murenge wa Ndera muri aka Karere ka Gasabo, na ko kafashwe n’inkongi, yadutse mu rukerera.
Aka Gakiriro kafashwe n’inkongi, gaherereye ahazwi nko muri Zindiro mu Murenge wa Ndera, ahagana saa cyenda z’ijoro rya none ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023.
Uyu muriro wari ufite imbaraga, watangiye kugaragara muri aka gakiriro, ubwo abantu bari bakiryamye, bamwe bakabyuka bajya kureba ibibaye, bagasanga ari Agakiriro kari gushya.
Abasanzwe barara izamu muri aka Gakiriro, ni bo bahise bajya gutabaza, ari na bwo abantu bihutiraga kuhagera, ariko bagasanga umuriro wamaze gukwira hose kandi ufite imbaraga nyinshi.
Uyu muriro wafashe by’umwihariko ibice bisanzwe bikorerwamo ububaji, byari birimo imashini zibaza ndetse n’ibikoresho birimo imbaho.
Umwe mu bari bafite inzu muri aka Gakiriro, yavuze ko ibikoresho byose byarimo byahiriyemo bigakongoka. Ati “Nta kintu twaramuye twari dusanzwe dufite inzu ibaza hano ariko byose byahiye.”
Iyi nkongi yibasiye aka Gakiriro, ibaye iya gatatu ibayeho muri uyu mwaka ukiri hagati mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yibasira Udukiriro, by’umwihariko aka Gisozi kakunze kwibarirwa cyane.
Tariki 23 Gicurasi 2023, inkongi y’umuriro nabwo yibasiye igice gikorerwamo ububaji, ibikoresho byari birimo byose birashya birakongoka, mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka, na bwo muri aka Gakiriro, hari hadutse inkongi.
RADIOTV10