RDF yavuze ku nkuru ibabaje y’umusirikare wayo wiciwe muri Centrafrique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwababajwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda watabarukiye muri Repubulika ya Centrafrique, aho yari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Uyu musirikare w’u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, mu gitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro, ubwo yari ku burinzi na bagenzi be bari mu butumwa bw’amahoro, hafi y’agace ka Sam- Ouandja mu Ntara ya Haute- Kotto yo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Centrafrique.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ryasohote mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga, rivuga ko RDF ibabajwe cyane nurupfu rwUmusirikare wu Rwanda wari mu butumwa bwUmuryango wAbibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

Iri tangazo rikomeza rigira riti RDF yamaganye iki gitero kandi irihanganisha byimazeyo umuryango ninshuti za nyakwigendera.

RDF ivuga ko abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro, bazakomeza kurindira umutekano abasivile mu butumwa bwa MINUSCA ndetse n’ahandi hose ingabo z’u Rwanda zifite abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru