Abaturarwanda bagiye kongera kwihera ijisho irushanwa ry’Abavangamiziki [DJs]

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc rubinyujije muri Mutzig, rugaruye irushanwa ry’abavangamiziki rizwi nka ‘MŰTZIG AMABEATS DJ Competition’ rizagera mu bice binyuranye by’Igihugu, aho abazitwara neza bazahembwa ibihembo birimo ibifite agaciro ka Miliyoni 18Frw.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri kuko ryanabaye umwaka ushize, rizakorwa mu bukangurambaga bwiswe ‘Never Stop Starting’ bwo gushishikariza abantu kwigirira icyizere no gutinyuka bagatangira imishinga yabateza imbere.

Izindi Nkuru

Muri ubu bukangurambaga, hateganyijwemo irushanwa ‘MŰTZIG AMABEATS DJ Competition’ rizitabirwa n’abavangamiziki babifitemo uburambe ndetse n’abakizamuka, rikazamara amezi ane.

Iri rushanwa rigizwe n’ibyiciro bine, birimo icya mbere cyo guhamagarira aba-DJs basanzwe bakora uyu mwuga ndetse n’abakizamuka, kohereza amashusho y’umunota umwe w’ibyo bakora ku rubuga rwa www.mutzigamabeats.rw.

Abifuza guhatana, basabwa kuzashyira ayo mashusho kuri YouTube ubundi bakohereza Link kuri www.mutzigamabeats.rw aho abafite ubuzobere bazagenda bareba buri mix kugira ngo barebe izujuje ibigenderwaho.

Nyuma y’iryo suzuma, mixes zizatoranywa, zizashyirwa ku rubuga, aho iki cyiciro cyo gutoranya, kizaba hagati ya tariki 01 Nyakanga kugeza ku wa 23 Nyakanga 2023.

Icyiciro cya kabiri kizaba ari icy’amatora afunguye ku bantu bose, aho abantu bazajya batora muri Mixes zashyizwe ku rubuga, aya matora akazamara ibyumweru bibiri, kuva tariki 24 Nyakanga kugeza ku ya 06 Kanama 2023. Aba-DJS 10 ba mbere bazaba batowe kurusha abandi, bazinjira mu cyiciro cya gatatu.

Mu cyiciro cya gatatu, hazabaho ibitaramo bitanu bizazenguruka Igihugu, aho aba-DJs babiri bazajya bahatanira imbere y’imbaga y’abazaba baje muri ibi bitaramo, ubundi abakemurampaka bazajye babaha amanota azateranywa nyuma y’ibi bitaramo, hagaragazwe uwagiye atsinda muri buri gitaramo. Iki cyiciro ni cyo kizavamo abazajya mu cya nyuma.

Ihatana rya nyuma rizabera i Kigali, aho batanu bazaba bavuye mu bitaramo bitanu, bazavamo uzegukana iri rushanwa.

Uwa mbere muri iri rushanwa rya MŰTZIG AMABEATS DJ Competition, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 18 Frw, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu kuvangavanga imiziki, bifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw.

Naho uwa kabiri, azahembwa amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro ka Miliyoni 12 Frw n’ibikoresho bya miliyoni 2,5Frw, mu gihe uwa gatatu, azahembwa amafaranga 2 500 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru