Mu mvugo igezweho mu rubyiruko Minisitiri yarugene ubutumwa bw’umuburo ku kibazo gihangayikishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

“Gusinda si wane”– Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa busaba abanywa ibinyobwa bisembuye, by’umwihariko abasore n’inkumi, kugabanya, bakanywa mu rugero kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo zirimo kurwara indwara zikomeye.

Mu mashusho y’ubukangurambaga, yagiye hanze mu mpera z’icyumweru gishize, atangira abiganjemo urubyiruko biteretse amacupa y’inzoga, bari kwica icyaka bizihiwe.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho asa nk’ubutumwa bwamamaza, uru rubyiruko rubona Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ahingutse aho, umwe agahita ahaguruka, akamuhamagara ati “Hey bro [komera muvandimwe], tugutemo kamwe se? [tukugurire icupa rimwe?].”

Muri aya mashusho, Minisitiri ahita yegera aba basore n’inkumi, ubundi akagaragaza ko atunguwe n’izi nzoga ziri kunyobwa n’uru Rwanda rw’ejo.

Ati “Abajene muraho. Izi nzoga se ra!?” Bakamusubiriza rimwe bagira bati “Ni neza pe, nta ribi.” Ariko we akabereka ko yatunguwe ndetse agatangira no kubaha impanuro.

Minisitiri ati “Izi nzoga zangiza ubuzima, zitera indwara zitandukanye, za Cancer, Diabetes, indwara z’umutima. Ubu murisukamo amacupa angana gutya mukagira ngo ubuzima bwanyu ntibugira ibibazo?”

Umwe muri uru rubyiruko ahita avuga ati “Nyamara ibintu Minisitiri avuze ni byo.” Na we agakomeza abasaba kuba bazireka, ariko bakavuga ko bitaborohera.

Minisitiri akomeza agira ati “Basi munywe gacye, musome gacye. Gusinda si wane.”

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gushyira hanze ubushakashatsi ku bijyanye n’impamvu zishobora gutera indwara zitandura, bwagaragaje ko abanywa inzoga mu Rwanda bakomeje kwiyongera kuko bavuye kuri 43,3% bagera kuri 48,1% mu myaka 10 ishize.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanywa inzoga bikabije bagasinda, Intara y’Iburengerazuba ari yo iyoboye, ifite 19,1%, hagakurikiraho iy’Amajyaruguru ifite abasinzi bakabije 15,8%. Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu n’abasinzi 15,1%, iy’Iburasirazuba igakurikiraho n’abasinzi 13,8%, Umujyi wa Kigali ukaza inyuma n’imibare ya 10,5%.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yagarutse ku bishobora gutuma umuntu agira umunaniro w’ubwonko [Stress], n’uburyo abantu babyirinda, burimo kuba bareka kunywa inzoga nyinshi.

Umukuru w’u Rwanda agaruka ku bimuranga bimufasha kurwanya Stress no kugira ubuzima buzira umuze, yagize ati “Siporo ndayikora, mpitamo ibyo mfungura, ntabwo mpfa gufungura ibibonetse byose, n’ibi bisembuye byica abantu ntabwo…cyeretse umunsi mukuru cyangwa naje iwawe, nshobora gufata ikirahure kimwe…”

Dr Sabin akunze gushishikariza urubyiruko gukora siporo dore ko na we asanzwe ari umusiporutifu ukomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru