Umuhanzikazi mushya ahishuye inkuru y’agahinda yashibutsemo indirimbo yazamuriye benshi amarangamutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi mushya Chartine Imfurikeye uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Mureke abeho’ yakoze benshi ku mutima, yahishuye ko igitekerezo cyayo cyashibutse mu rupfu rw’inshuti ye, yitabye Imana ubwo yakuragamo inda.

Iyi ndirimbo yakoze benshi ku mutima bitewe n’amagambo ayigize, we ahamya ko ishingiye ku nkuru mpamo nk’uko yabitangarije RADIOTV10.

Izindi Nkuru

Iyi nkuru itangirira mu mashuri abanza aho Chartine yigaga, avuga ko yahahuriye n’undi mwana waje kuba inshuti ye cyane, icyakora uyu mwana yatinyaga ababyeyi be dore ko batajyaga banaganira bihagije.

Igihe cyaje kugera uyu mwana acudika n’umusore, baza no kuryamana amutera inda. Akibimenya ngo yiyambaje inshuti ye (Chartine) ndetse amubwira ibyo gutwita kwe anamusaba inama y’icyo yakora kuko yari afite ubwoba ko ababyeyi be nibabimenya batazamworohera.

Chartine ati “Namugiriye inama yo kureka gukuramo inda ariko byaje kurangira ayikuyemo.

Icyakora Chartine avuga ko uyu mwana wakuyemo inda bitamuhiriye kuko nyuma y’iminsi micye yaje kwitaba Imana.

Avuga ko ibi byabaye imbarutso yo kwandika indirimbo avuga ko imaze imyaka irenga 7 ayanditse.

Ati “Nyuma yibyo rero nanditse indirimbo ariko yarimo ubwana bwinshi, rero aho mviriye ku ishuri narayikosoye, mpitamo kuyisohora ari indirimbo yanjye ya mbere kugira ngo nkebure urungano.

Chartine Imfurikeye ni umukobwa winjiye mu muziki nyuma yo kuwiga ku ishuri rya muzika, akaba umwe mu barangije aya masomo mu 2021.

Yinjiye mu ruhando rwa muzika n’iyi ndirimbo ariko yari amaze igihe akora nk’umwanditsi w’indirimbo afatanyije na Prince Kiiz akaba n’umwe mu bo biganye.

Joby Joshua
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru