Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro

radiotv10by radiotv10
04/04/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hahishuwe amayeri yakoreshwaga n’abakoreraga ibitemewe byerekeye amabuye y’agaciro
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 18 bafatiwe mu ngo z’abagabo babiri bo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, zayungurirwagamo amabuye y’agaciro, bazanaga mu mucanga ucukurwa mu Turere dutatu, bavuga ko ari uwo kubakisha, nyamara hahishemo amabuye y’agaciro.

Aba bantu 18 bafatiwe mu Mudugudu w’Ihuriro mu Kagari ka Karugira, banafatanywe ibilo 239 by’amabuye y’agaciro yatunganyirizwaga mu ngo z’abo bagabo babiri bari barazigize ububiko bwayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abo bagabo babiri bari bafite abakozi bakoreshaga mu gutunda no kuyungurura umucanga, bakagura n’andi mabuye y’agaciro ku ruhande batabifitiye uruhushya.

Yavuze ko Polisi yari ifite amakuru kuri ibi bikorwa bitemewe byakorerwaga mu ngo z’aba baturage, byo kuhazana umucanga uvanze n’amabuye y’agaciro yiganejmo gasegeteri.

Yavuze ko bavugaga ko uwo mucanga ari uwo kubakisha, nyamara bawugeza muri izi ngo, ukayungururwa n’abakozi babaga barimo bagakuramo amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze umwe muri abo bagabo kuko mugenzi we yabashije gutoroka akaba agishakishwa, abakozi 15 bakoreshaga ndetse n’abandi babiri bari babazaniye ibilo 10 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti ngo babagurire, bose uko ari 18 batabwa muri yombi.”

Umwe muri ba nyiri aya mabuye y’agaciro, yemereye Polisi ko uwo mucanga bazanaga mu modoka babizi neza ko urimo amabuye y’agaciro, ndetse ko bawukuraga mu Turere twa Muhanga, Rulindo na Gakenke.

SP Twajamahoro yongeye kwibutsa abishora mu bucukuzi, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi bikorwa bifitanye isano na byo badafitiye uruhushya ko batazahabwa agahenge na gato, bazakomeza gufatwa bakagezwa mu butabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Ifatwa ry’aba bantu, ribaye nyuma y’iminsi micye Polisi y’u Rwanda itangije ibikorwa byo guhiga bukware abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane mu birombe bya Rutongo mu Karere ka Rulindo na Musha mu Karere ka Rwamagana.

Ku nshuro ya mbere hafashwe abagera kuri 48 bose hamwe, nyuma yaho gato abandi icyenda bafatirwa mu Karere ka Rulindo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Kapiteni w’ikipe yo mu Rwanda iherutse kumuhagarika bwa mbere yabivuzeho

Next Post

Afurika y’Epfo: Umunyapolitiki weguye ku mwanya wo hejuru mu Gihugu yahise yishyikiriza Polisi

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika y’Epfo: Umunyapolitiki weguye ku mwanya wo hejuru mu Gihugu yahise yishyikiriza Polisi

Afurika y’Epfo: Umunyapolitiki weguye ku mwanya wo hejuru mu Gihugu yahise yishyikiriza Polisi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.