Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Hamenyekanye igihano cyakatiwe umukozi wo mu rugo wishe umwana amumanitse mu mugozi
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, ukurikiranyweho kwica umwana yareraga, yabihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rumukatira gufungwa burundu.

Uyu witwa Nyirangiruwonsanga Solange wakoraga mu rugo ruherereye mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, yahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake umwana w’aho yakoraga akazi ko mu rugo.

Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, mu ruhame ahakorewe iki cyaha nubundi hari hanabereye urubanza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwavuze ko hashingiwe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubuhamya bwatanzwe, icyaha cyo kwica ku bushake kiregwa uyu Nyirangiruwonsanga Solange, kimuhama.

Umucamanza yagarutse ku byagarutsweho mu iburanisha ryabaye tariki 15 Nyakanga 2022 ko uyu wari umukozi wo muri ruriya rugo, yashakashutse nyakwigendera amubwira ngo aze ajye kurya umunyenga, ubundi akamuhambira n’umugozi kuri grillage ashaka kumwivugana.

Urukiko rwavuze ko ubwo Nyirangiruwonsanga yari amaze kwica uyu mwana yatanguranywe agahamagara nyirabuja [nyina wa nyakwigendera] amusaba kuza mu rugo kureba ibibaye, nyamara yari azi neza ko amaze kumwica.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwanasabiye uregwa guhanishwa gufungwa burundu, bwari bwavuze ko akimara kwivugana nyakwigendera yahise yitanguranwa akabwira umubyeyi we ko yiyahuye.

Bwavuze ko uyu wari wasigaranye na nyakwigendera mu rugo, yasabye uriya mwana kujya kwicunga kuri izo Grillage ubundi akabanza guhagarara ku ntebe, akamuhambiriza uwo mugozi, yarangiza iyo ntebe akayisunika ari bwo umwana yahitaga apfa.

Uregwa wari wabanje kwemerera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko yakoze iki cyaha, muri iri buranisha, yahinduye imvugo avuga ko iki cyaha atagikoze ahubwo ko nyakwigendera yiyahuye.

Ubwo yabazwaga icyo yumva cyari gutuma uyu mwana muto yiyahura, Nyirangiruwonsanga, yasubije ko wenda ari ukubera film ziteye ubwoba akunda kureba. Ibintu byababaje ari bitabiriye iburanisha bagahita basakuriza icyarimwe.

Nyirangiruwonsanga yari yabwiye Urukiko ko nirusanga icyaha kimuhama, azahanishwa igifungo yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha cyo gufungwa burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 18 =

Previous Post

Rutshuru: MONUSCO baje kuyigaragambiriza imbere bayibwira ko mu myaka 20 ihamaze ntacyo yabamariye

Next Post

Nditeguye kandi n’Igihugu cyanjye cyantanzemo Umukandida-Mushikiwabo yemeje ko azongera guhatanira kuyobora Francophonie

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

08/08/2025
Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nditeguye kandi n’Igihugu cyanjye cyantanzemo Umukandida-Mushikiwabo yemeje ko azongera guhatanira kuyobora Francophonie

Nditeguye kandi n’Igihugu cyanjye cyantanzemo Umukandida-Mushikiwabo yemeje ko azongera guhatanira kuyobora Francophonie

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.