Rutshuru: MONUSCO baje kuyigaragambiriza imbere bayibwira ko mu myaka 20 ihamaze ntacyo yabamariye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanye-Congo benshi baramukiye mu myigaragambyo yabereye ku birindiro bya MONUSCO biherereye i Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru, bayisaba kuva mu Gihugu cyabo ngo kuko mu myaka irenga 20 ntacyo yabamariye.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yateguwe n’ishyirahamwe ry’impirimbanyi z’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka LUCHA.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe, bwagize buti Muri iki gitondo duteraniye imbere yibirindi bya MONUSCO i Nyamilima muri Rutshuru kugira ngo dusabe ko ubu butumwa bwUmuryango wAbibumbye buhagarara kuko ntacyo bwamaze mu kutugezaho umutekano kuva mu myaka irenga 20.

Ubutumwa bwa LUCHA buherekejwe n’amafoto agaragaza abaturage benshi biraye mu mihanda bari mu myigaragambyo, hakaba n’abandi bahagaze imbere y’ibirindi bya MONUSCO bafite ibyapa bisaba izi ngabo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri shyirahamwe rivuga ko ibikorwa by’imyigaragambyo nk’ibi byo gusaba MONUSCO gutaha, bizakomeza kugeza igihe icyifuzo cyabo kizubahirizwa.

Iyi myigaragambyo yabereye imbere y’ibirindiro bya MONUSCO muri Rutshuru, yabaye muri iki gitondo mu gihe iyagombaga kubera mu Mujyi wa Goma y’Urubyiruko rwo mu Ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi, yo yaburijwemo n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Iyagombaga kubera i Goma yatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho byavugwaga ko uru rubyiruko na rwo rugoma kuramukira mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022.

Iyi myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri UPDS yaburijwemo nyuma yuko umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Colonel François Kabeya asohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022, ribuza imyigaragambyo yose itatangiwe uburenganzira.

Gusa ntibyabujije ab’inkwakuzi kwirara mu mihanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, dore ko hari urubyiruko rwakoze iyi myigaragambyo rusaba ko MONUSCO itaha vuba na bwangu kandi nta mananiza.

Abaturage benshi baramukiye mu myigaragambyo
Baje ku birindiro bya MONUSCO bayisaba gutaha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru