Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Harakekwa ahavuye Litiro 1.000 za Mazutu zafatiwe mu mukwabu

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Harakekwa ahavuye Litiro 1.000 za Mazutu zafatiwe mu mukwabu
Share on FacebookShare on Twitter

Litiro 1 000 za Mazutu zafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Gatenda mu Karere ka Kicukiro, zafatiwe mu mukwabu wa Polisi, ivuga ko wakozwe nyuma y’uko hari abafite amakamyo bavuze ko bamaze iminsi bibwa mazutu.

Izi Litiro 1 000 za Mazutu zafatiwe mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Bisambu mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yatangaje ko uyu mukwabu wo gufata iyi mazutu wakozwe nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru na ba nyiri amakomyo atwara mazutu, bari bamaze iminsi bavuga ko bayibwa.

Yagize ati “Hateguwe igikorwa cyo gushakisha no gufata abacyekwaho ibyo bikorwa, ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bisambu, hafatirwa litiro 1000 zari mu ngunguru imwe n’amajerekani 44 n’izindi ngunguru 12 zari zarashizemo mazutu.”

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko mu rugo rwasanzwemo iyi mazutu, hanafatiwemo abagore babiri barimo uw’imyaka 30 n’undi wa 19, mu gihe umugabo bafatanyaga we yahise atoroka akibona inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikomoka kuri Peteroli bisanzwe bicuruzwa n’ababifite uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha, kandi bigacururizwa kuri sitasiyo zizwi.

Polisi kandi igira inama abantu kureka ubu bucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe kuko bushobora guteza impanuka nk’inkongi y’umuriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 3 =

Previous Post

Basketball: APR BBC yasubiriye REG BBC mu mukino waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ku bakinnyi n’abafana

Next Post

Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané
FOOTBALL

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.