Litiro 1 000 za Mazutu zafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Gatenda mu Karere ka Kicukiro, zafatiwe mu mukwabu wa Polisi, ivuga ko wakozwe nyuma y’uko hari abafite amakamyo bavuze ko bamaze iminsi bibwa mazutu.
Izi Litiro 1 000 za Mazutu zafatiwe mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Bisambu mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yatangaje ko uyu mukwabu wo gufata iyi mazutu wakozwe nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru na ba nyiri amakomyo atwara mazutu, bari bamaze iminsi bavuga ko bayibwa.
Yagize ati “Hateguwe igikorwa cyo gushakisha no gufata abacyekwaho ibyo bikorwa, ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Bisambu, hafatirwa litiro 1000 zari mu ngunguru imwe n’amajerekani 44 n’izindi ngunguru 12 zari zarashizemo mazutu.”
SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko mu rugo rwasanzwemo iyi mazutu, hanafatiwemo abagore babiri barimo uw’imyaka 30 n’undi wa 19, mu gihe umugabo bafatanyaga we yahise atoroka akibona inzego z’umutekano.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibikomoka kuri Peteroli bisanzwe bicuruzwa n’ababifite uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha, kandi bigacururizwa kuri sitasiyo zizwi.
Polisi kandi igira inama abantu kureka ubu bucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli butemewe kuko bushobora guteza impanuka nk’inkongi y’umuriro.
RADIOTV10