Hagaragajwe ibyaha bibiri biri ku muvuduko wo hejuru mu Rwanda n’icyiciro kibyiganjemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yagaragaje ko icyaha cy’ubujura n’icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, bikomeje kwiyongera, kuko uko ari bibiri gusa birengeje 50 y’ibyaha byose bikorwa, anavuga ko bikunze gufatirwamo urubyiruko, anavuga icyo isesengura rigaragaza ku mpamvu y’ikorwa ryabyo.

Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023 ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2023-2024.

Izindi Nkuru

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego ko umwaka ushize w’Ubucamanza wa 2022-2023, buzazamura ikigero cy’amadosiye bukora avuye mu Bugenzacyaha, akagera kuri 94%.

Avuga ko nubwo amadosiye yagiye yiyongera ariko “Kuri icyo gipimo twakirengejeho, ahubwo dukora ibigeze kuri 99,6%.”

Yavuze kandi ko Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kugabanya amadosiye buregera Inkiko, kugira ngo bwimakaze inzira zo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubundi buryo buteganywa n’amategeko, nk’uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha buzwi nka ‘Plea Burgaining’, ubuhuza ‘mediation’ ndetse no guca ihazabu.

Kuri ubu buryo, Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego ko 50% y’amadosiye aregerwa Ubushinjacyaha, yakemuka hatabayeho kuregera inkiko.

Ati “Uyu muhigo twawugezeho, aho 51% y’amadosiye yagarukiye mu Bushinjacyaha ataregewe Inkiko.”

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwari bwihaye intego yo kugabanya umubare w’abantu baregerwa inkiko bafunze, aho bwifuzaga ko 60% y’amadosiye bwakira, bazajya bakurikiranwa badafunze.

Ati “Tukaba twarabigezeho ku kigero cya 48%. Bivuze ko amadosiye yarimo abafunze bageze kuri 48% twabafunguye kugira ngo bakurikiranwe badafunze.”

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko hari n’ibyaha bikomeje kwiyongera, ku buryo hakenewe ingamba zo kubirwanya, zigomba guhurirwaho n’inzego zinyuranye.

Icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo gukubita no gukomereza ku bushake, “aho ibi byaha bibiri gusa byihariye 59,3% y’ibyaha bikorwa muri rusange.”

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko mu isesengura ryakozwe, byagaragaye ko abakora ibi byaha, akenshi biba bifitanye isano n’ubusinzi.

Ati “Abenshi mu rubyiruko rukurikiranwaho icyaha cy’ubujura, ahanini biterwa no gushaka amafaranga yo kwishora mu nzoga no mu biyobyabwenge. Iyo bamaze gusinda ni byo bikunze kuvamo ayo makimbirane muri urwo rubyiruko, barwana bikavamo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.”

Avuga kandi mu mikorere y’ibyaha muri rusange, 72,8% y’ababikora, bari mu kigero cy’imyaka itarenze 30 y’amavuko. Ati “Tuzakomeza gukorana n’izindi nzego mu kunoza ingamba zitandukanye uru rubyiruko ruve muri ibi byaha.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru