• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ibisobanuro by’umugore ukurikiranyweho gukubita umugabo we agapfa

radiotv10by radiotv10
28/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu, Ubushinjacyaha buvuga ko yemera icyaha ariko akavuga ko atabishakaga.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko uyu mugore yamaze gukorerwa dosiye y’ikirego ndetse ikaba yaramaze kuregerwa Urukiko Rwisubuye rwa Nyarugenge.

Ni icyaha cyakozwe tariki 03 Gashyantare 2025, ubwo uyu mugore yicaga umugabo we nyuma yuko bagiranye ubushyamirane.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore uregwa, “yafashe icyuma akimukubita [agikubita umugabo we] mu gatuza ku ruhande rw’iburyo aramukomeretsa.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko “Abari ku irondo bamujyanye kwa muganga igitaraganya avirirana, nyuma y’umunsi umwe ari kwa muganga ahita apfa.”

Bugakomeza bugira buti “Uregwa yemera icyaha; akavuga ko atabishakaga. Asobanura ko we n’umugabo we bari bamaze igihe batabana kubera amakimbirane; umugabo akaba yari yaje aje gusura abana be.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya gatandatu, igira iti “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari  munsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenze 5.000.000 Frw.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Ngoma: Harumvikana imvugo zibusanye ku kibazo cy’uvuga ko isambu ye yubatswemo ibiro by’Akagari

Next Post

Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa

Nyuma yo gufatana kanyanga abarimo utaruzuza imyaka y’ubukure Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.