Tuesday, September 10, 2024

Kigali: Igikekwa ku nzu yarimo umusaza bivugwa ko yashumitswe n’abakoresheje Lisansi igakongoka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda iravuga ko inzu yo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yari irimo umusaza w’imyaka 71 yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka na we agahiramo, ishobora kuba yatwitswe n’uwo bari bafitanye amakimbirane.

Iyi nzu yahiye mu ijoro ryacyeye ahagana saa yine mu Mudugudu wa Karubibi mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Abaturanyi b’uyu musaza witwa Francois wahiriye muri iyi nzu, akahasiga ubuzima, bavuga ko yatwitswe n’abagizi ba nabi bahengereye asinziriye, ubundi bakaza bakayitwikisha Lisansi.

Aba baturanyi bagerageje gutabara ariko bagasanga nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka, bavuga ko ubwo ibi byabaga, abahungu babiri b’uyu musaza batari barimo.

Amakuru y’iyi nzu yahiye, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars wabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko koko ibi byabaye.

Yagize ati “Iperereza ryatangiye, ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Muri iri perereza kandi hamaze gutabwa muri yombi umuntu umwe uvugwaho kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu musaza wahiriye muri iyi nzu akahasiga ubuzima, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu Karere ka Gasabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts