Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Igikekwa ku nzu yarimo umusaza bivugwa ko yashumitswe n’abakoresheje Lisansi igakongoka

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Igikekwa ku nzu yarimo umusaza bivugwa ko yashumitswe n’abakoresheje Lisansi igakongoka
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda iravuga ko inzu yo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo yari irimo umusaza w’imyaka 71 yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka na we agahiramo, ishobora kuba yatwitswe n’uwo bari bafitanye amakimbirane.

Iyi nzu yahiye mu ijoro ryacyeye ahagana saa yine mu Mudugudu wa Karubibi mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Abaturanyi b’uyu musaza witwa Francois wahiriye muri iyi nzu, akahasiga ubuzima, bavuga ko yatwitswe n’abagizi ba nabi bahengereye asinziriye, ubundi bakaza bakayitwikisha Lisansi.

Aba baturanyi bagerageje gutabara ariko bagasanga nyakwigendera yamaze gushiramo umwuka, bavuga ko ubwo ibi byabaga, abahungu babiri b’uyu musaza batari barimo.

Amakuru y’iyi nzu yahiye, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars wabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko koko ibi byabaye.

Yagize ati “Iperereza ryatangiye, ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Muri iri perereza kandi hamaze gutabwa muri yombi umuntu umwe uvugwaho kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu musaza wahiriye muri iyi nzu akahasiga ubuzima, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu Karere ka Gasabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Umukinnyi wa Filimi wakundwaga muri City Maid yasezeye

Next Post

DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu

DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.