Iraguha Francis wari umwe mu bakinnyi b’ibanze muri filimi y’uruhererekane y’inyarwanda ya City Maid yakinagamo yitwa Steve, yatangaje ko atazongera kuyigaragaramo.
Uyu mukinnyi wa filimi uri mu bubatse izina mu Rwanda, yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024 abunyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Ndashaka kubamenyesha ko ntazongera kuboneka muri serie ya City Maid ikorwa na Zacu Entertainment, aho nakinye nka Steve.”
Francis wakinaga ari umusore ukora muri Banki, yakomeje ubutumwa bwe agira ati “Ndashimira cyane inkunga yanyu mwe abanshyigikiye, abo twakoranye, by’umwihariko n’amahirwe nahawe na zacu Entertainment.”
Uyu mukinnyi wa filimi avuga ko bibabaje kuba atazongera kugaragara muri City Maid, yizeje abamukunda ko azakomeza kugaragara mu yinsi mishinga.
Ati “Byanashoboka mukazongera kumbona muri City Maid ntawamenya. Mureke tugumye dufatanye dukundane, dukurikira ndetse tunashyigikira uruganda rwa cinema Nyarwanda.”
Francis asezeye muri iyi filimi nyuma yuko undi mukinnyi bakinanaga banakundaga wari uzwi nka Nadia [Ishimwa Sandra] na we ayisezeyemo.
RADIOTV10
Comments 1
We are sorry to here from you telling us to never appear again in city maid.