Mu gihe uturere tw’umujyi wa Kigali turi muri gahunda ya Guma Mu rugo hari abaturage bafite imirimo yahagaze batangiye guhabwa ibiryo. Ubuyobozi bwavuze ko abazagaragaza ko batashyizwe ku ntonde zakozwe batazacikanwa ahubwo nabo bazandikwa bakagezwaho aya mafunguro.
Alphonsine Murebwayire utuye mu mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Karuruma umurenge wa Gatsata avuga ko we iyi gahunda yamugezeho.
Abayobozi bo mu mudugu bamuzaniye ibyo kurya birimo; umuceri, akawunga n’ibishyimbo kuko ubu akazi yakoraga kahagaze ntiyarakibasha kubona ibimutunga we n’umuryango we w’abana batatu.
Mu magambo ye yagize ati”Nsanzwe nkora mu nganda Gikondo none akazi karahagaze ibi bampaye ndabyifashisha muri iyiminsi ndebe ko nasunika iminsi kandi ndashima abatekereje kubiduha.
Uyu mudugudu ufite abaturage 256 muri bo abagomba guhabwa ibiryo bagera ku 130.
Rutayisire Jean uwuyobora avuga ko babahisemo bashingiye ku bahagaritse akazi bitewe n’icyorezo cya COVID-19
Ese abatazisanga kuri izi lisiti kandi badafite ibyo kurya bizagenda bite?
Munyaneza Aimable uyobora Gatsata avuga ko bazashyirwa ku migereka nabo bagahabwa ibiryo kuko ntawuzicwa n’inzara
“Aba turimo guha bashyizwe ku rutonde kuko imirimo bakoraga yahagaze ariko abandi tuzamenya ko batariho kandi bakeneye gufashwa tuzabikora, bazatumenyesha nabo babihabwe, nta muturage wacu uzicwa n’inzara” Rutayisire
Muri iyi gahunda ya Guma mu rugo ingo zigera ku bihumbi 210 nizo zigomba guhabwa ibyo kurya. Gusa ababihabwa basaba ko bitahita birangira ngo bahabwe rimwe gusa ahubwo byakomeza kuko ngo ibirimo gutangwa bishobora kutabamaza iminsi 10.
Inkuru ya: Juventine Muragijemariya/RadioTV10 Rwanda