Kigali: Umugabo bikekwa ko yapfuye yagaragaye ku muhanda habuze uwahamukura imvura irinda aho imuhitukiraho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Dow Town ku Muhima, hagaragaye umuntu w’umugabo uryamye ku muhanda bigaragara ko yapfuye ndetse habuze n’inzego zihamukura imvura irinda aho igwa imuhitukiraho.

Uyu mugabo bikekwa ko yapfuye yabonywe n’abantu bari muri gahunda zabo mu Mujyi wa Kigali birinda kumwegera ahubwo bategereza ko inzego ziza zikahamukura.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Ramesh Nkusi uri mu babonye uyu mugabo, yatangaje ko abantu birinze kumwegera ahubwo bagategereza ko inzego ari zo zihagera zikanemeza ko yapfuye koko.

Icyakora mu kurebesha amaso ntagushidikanya ko uyu mugabo yaba agitera akuka bitewe n’uburyo yari aryamye ndetse bigaragara ko yari asanganywe ikibazo cy’uburwayi.

Uyu mugabo yari aryamye munsi y’ahazwi nka Down Town ahakorera ikigo cya RIAM ahasanzwe hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abantu.

Ramesh Nkusi atangaza ko imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yarinze ihita nta nzego yaba Polisi cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze zari zahagera icyakora ngo haje kuza bamwe mu rubyiruko rw’Abakorerabushake bafasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iruhande rwe gari imbago bigaragara ko yicumbaga ku buryo hari abaketse ko ashobora kuba yari avuye kwa muganga cyangwa yajyagayo.

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru