AMAFOTO: Icyo kurya n’icyo kunywa byari munange…Abakinnyi ba Rayon bizihirije hamwe Noheli

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bizihirije hamwe Umunsi Mukuru wa Noheli bafata icyo kunywa n’icyo kurya byari bihari ku bwinshi.

Mu mafoto yashyizwe kuri Twitter ya Rayon Sports, abasore b’iyi kipe bariho bafata icyo kurya ndetse bafite n’icyo kunywa, bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Izindi Nkuru

Ubutumwa buherekeza aya mafoto, Rayon Sports yifurije abakunzi bayo kugira Noheli nziza mu ndetse bagaragaza ko bo bayizihirije hamwe.

Aya mafoto agaragaza abasore nka Youssef na Muhire Kevin ari na we Kapiteni w’iyi kipe, bafite akanyamuneza bari kwifata neza.

Uyu musangiro ndetse no kwizihiriza hamwe Noheli, bibaye mu gihe iyi kipe imaze iminsi micye yitwara neza nyuma yo gutsinda amakipe akomeye mu Rwanda nka AS Kigali na Police FC.

Ni imikino yabaye nyuma y’uko iyi kipe yari imaze iminsi yitwara nabi aho yatsinzwe na mucyeba wayo APR FC ndetse na Kiyovu Sports byanatumye umutoza Mukuru wayo Masudi Djuma aba ahagaritswe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru