Kigali: Umushoferi w’ivatiri yacaniwe maremare na Fuso ashiguka imodoka yayiroshye mu mugezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka nto y’ivatiri yakoreye impanuka mu muhanda Karuruma- Gisozi mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uwari uyitwaye yabanje gucanirwa amatara maremare n’indi modoka nini ya Fuso bigatuma ata umuhanda.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 ubwo iyi modoka nto yo mu bwoko twa Toyota Corolla yisangaga yarenze umuhanda ikagwa mu mugezi uherereye kuri uyu muhanda wa Karuruma-Gisozi.

Izindi Nkuru

Abari ahabereye iyi mpanuka, bavuga ko byoroshye kuba yahabera kuko nta matara yo ku muhanda ahasanzwe kandi ukaba ukoze nabi kuko udafite ibyuma byo ku mpande birinda ibinyabiziga.

Abakunze gukoresha uyu muhanda na bo bavuga ko hateye impungege kuko bigoye kumenya aho umuhanda ugarukira ku buryo uyu wari utwaye iyi modoka na we ari byo byamubayeho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, avuga ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu wakoze impanuka ashobora kuba yahumwe amaso n’imodoka babisikanaga ya Fuso yamucaniye maremare bigatuma ata umuhanda.

Avuga ko uwari utwaye iyi modoka yakomeretse gahoro yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru