Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu bikorwa byo gushaka akazi ko kwigisha muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda.
Uyu Igabe Egide ubu ufungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akekwaho kuba yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) muri Atlantic International University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko uyu mugabo yakoreshaga iki cyemezo kugira ngo abone akazi muri Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.
RIB itangaza ko ikomeje gukora iperereza kuri uyu Igabe Egide mu gihe hakorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregera Inkiko zibifitiye ububasha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti “RIB irihanangiriza abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.
Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10