Amarembo arafunguye- U Rwanda rwahaye ikaze Abanyarwanda bari muri Niger bakomeje guteza impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda umunani (8) boherejwe muri Niger bakaba bakomeje guteza impaka nyuma y’aho birukanywe n’iki Gihugu, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko aba Banyarwanda babishatse baza mu Rwanda kuko amarembo y’iwabo afunguye.

U Rwanda rwari ruherutse gusaba ibisobanuro Urwego IRMCT rwashyiriweho kurangiza imirimo yasizwe na zimwe mu Nkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda [ICTR/TPIR] ku iyoherezwa ry’aba Banyarwanda muri Niger.

Izindi Nkuru

Gusa u Rwanda rwari rwatangaje ko aba Banyarwanda boherejwe muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano no kugirwa abere, nibabishaka baza mu Rwanda kuko ari iwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, Umuvugizi Wungiririje wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko “amarembo y’u Rwanda arafunguye. Niba wararangije igihano cyangwa warabaye umwere ushaka kuza mu Rwanda ntakibazo.”

Mukaralinda avuga kandi ko aba bantu badakwiye kugira impungenge ko baramutse bageze mu Rwanda bakongera kuburanishwa kuko barangije ibihano bari barakatiwe n’urukiko rubifitiye ububasha.

Ati “Tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n’ingero z’ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari n’abo bateraga induru baza kumusura.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda

 

U Rwanda si rwo rwasabye ko birukanwa

Mu ijambo yavugiye i New York mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda itigeze imenyeshwa ibyo kohereza aba Banyarwanda muri Niger.

Mukuralinda na we yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itigeze imenyeshwa mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kubohereza.

Yagize ati “U Rwanda rwabyumvise nk’abandi, rufata uruhande rwarwo turavuga tuti ‘ibyo bintu uko byakozwe si byo’ ariko atari ukuvuga ngo abo Banyarwanda nibabime aho gutura cyangwa turabasabye nibatahe.”

Avuga ko Umunyarwanda udafite icyo akurikiranwaho afite uburenganzira bwo kujya no gutura aho ashaka, avuga ko icyo u Rwanda rwavuze ari uko rutanyuzwe n’uburyo kiriya cyemezo cyo kuboherezayo cyafashwe kuko bitanyuze mu nzira zikwiye

Ati “Ntekereza ko ari n’aho na bo batekereje nibwo Niger ifashe kiriya cyemezo. Ni uburenganzira bwayo.”

Leta ya Niger iherutse gufata icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda umunani ndetse yari yabanje kubaha iminsi irindwi gusa bongerewe indi minsi 30 kugira ngo icyifuzo cyabo kibanze kigweho gifatirwe umwanzuro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru