Icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejwe muri Niger cyabaye gihagaritswe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda umunani (8) bari bahawe iminsi irindwi (7) bakaba batakiri ku butaka bwa Niger, bongerewe iminsi 30 yo kuba bari muri iki Gihugu kugira ngo ikibazo cyabo kibanze gifatirwe umwanzuro.

Aba Banyarwanda umunani barimo abahoze bafite imyaka ikomeye mu Butegetsi bwa Habyarimana Juvenal bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Aba bantu basanzwe bazwi mu bagize uruhare muri Jenoside barimo Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu.

Guverinoma ya Niger yari yahaye aba Banyarwanda iminsi irindwi bakaba bavuye muri iki Gihugu nyuma y’uko bari bahari binyuranyije n’itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Ubutumwa bw’ikoranabuhanga (E-Mail) bwa Horejah Bala-Gaye, Umujyanama w’Umwanditsi w’Urugero IRMCT rwasigariyeho zimwe mu nkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, yandikiye abunganira aba Banyarwanda batanze ikirego muri Niger nyuma y’uko birukanywe.

Muri ubu butumwa, Horejah Bala-Gaye yamenyesheje ko Guverinoma ya Niger yabaye ihagaritse icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo ikibazo gihari gifatirwe umwanzuro.

Muri ubu butumwa, Mme Bala-Gaye hari aho yagize ati “Ku bw’ibyo rero, bashobora gukomeza kuba muri Niger mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe uru rwego n’Umuryango w’Abibumbye bashaka umuti w’ikibazo.”

Hamadou Kadidiatou wunganira aba Banyarwanda yatangaje ko bagiye no kwiyambaza Minisitiri w’intebe wa Niger bakamumenyesha uko boherejweyo

Uyu munyamategeko kandi avuga ko urwego rw’Ubutegetsi rw’Ikirenga muri Niger rwahagaritse kiriya cyemezo.

Mu cyumweru gishize tariki ya 31 Ukuboza 2021, umucamanza wo muri IRMCT, Joseph E. Chiondo Masanche yategetse Niger kureka kwirukana abo Banyarwanda ndetse anasaba iki Gihugu kubemerera bakahatura.

U Rwanda rwari ruherutse gusaba ibisobanuro Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) ku bijyanye n’iyoherezwa ry’aba Banyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano i New York, Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yamenye amakuru y’iyoherezwa ry’aba bantu.

U Rwanda kandi rwatangaje ko aba Banyarwanda nibabyifuza bazajya kuba mu Gihugu cyabo mu gihe bo baherutse gutangariza BBC ko badashaka gusubira mu Gihugu cyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru