Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mudenge Emmanuel usanzwe ari rwiyemezamirimo ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yakaga inguzanyo muri banki ya Miliyoni 100 Frw.

Uyu munyemari Mudenge Emmanuel asanzwe ari umuyobozi wa Sosiyete yitwa MEEJI Group Ltd.

Izindi Nkuru

Muri 2017 uyu munyemari Mudenge Emmanuel yagiye mu butabera ubwo imitungo ye yari igiye gutezwa cyamunara kubera ingwate yari yatse Cogebanque.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko uyu Mudenge yatawe muri yombi koko ariko ko ibyaha akurikiranyweho bidafitanye isano n’ibindi byari byatumye ajya mu nzego z’ubutabera.

Dr Murangira atangaza ko Mudenge ubu “akurikinyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ntaho gihuriye n’ibyaha yagizweho umwere n’urukiko, ni icyaha gishya.”

Mudenge Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ngo asabe umwenda muri Banki wa Miliyoni 100 Frw, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 29 Ukuboza 2021.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gukora dosiye izifashishwa n’Ubushinjacyaha bugomba kuregera inkiko uyu rwiyemezamirimo Mudenge.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru