Kigali: Urujijo ku rupfu rw’umugabo n’umugore babonetse bamaze igihe barapfiriye mu nzu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, habonetse imirambo y’umugabo n’umugore we, bikekwa ko bamaze igihe bitabye Imana, aho abaturage bakeka ko ari umugabo wabanje kwica umugore, yarangiza na we akiyahura.

Imirambo ya ba nyakwigendera babaga mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, yabonywe n’abaturage ubwo babyukaga bakabona amasazi atuma ku nzugi n’amadirishya by’inzu babagamo, bajya kureba bagasanga bamaze igihe baritabye Imana.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage yagize ati “Hari umwuka mubi cyane, twagiraga ngo wenda hari inyamaswa yapfiriye aho, n’aho ni abantu bitabye Imana.”

Abaturanyi b’uyu muryango, bakeka ko umugabo ashobora kuba yarishe umugore we mu cyumweru gishize, yarangiza na we akiyahura, gusa bakavuga ko nta makimbirane bari bazi ko bafitanye.

Umwe ati “Amakimbirane yabo ntabwo yari azwi, wabonaga ari abantu babanyeho gutya, ntakibazo gihari, ahubwo ikibazo cyagaragaye ubu ari uko bamaze gupfa.”

Aba baturage bavuga ko umugore ashobora kuba yarapfuye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize kuko ari bwo baheruka kumuhamagara kuri telefone.

Hari n’abavuga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ndetse ko bakundaga gutongana ubwo umugabo yabaga atashye avuye mu kazi kuko yakoraga hanze y’Igihugu.

Undi muturage ati “Umugore ntiyumvikanaga n’umugabo neza. Umugabo yakoraga muri Uganda atwara imodoka, yataha nyine agasanga ni ibibazo mu rugo, n’abana ntibabaga baragiye ku ishuri.”

Aba baturage bavuga ko umugabo ashobora kuba yarabanje kwica umugore, we akiyahura nyuma hashize iminsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagara ka Gasharu, Mukantwali Sandrine, yemeje amakuru y’urupfu rw’aba bantu babonetse baritabye Imana, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangiza gukora iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru