Kigali: Yiyise umusirikare ukomeye muri RDF akodesha imodoka muri Volkswagen ntiyishyura ashaka no kuyiheza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore witwa Gasana Lionel Ritchie akurikiranyweho kwiyita umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lt. Col ubundi agakodesha imodoka mu ruganda rwa Volkswagen ntiyishyure ndetse agashaka no kuyigumana.

Uyu musore yerekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera.

Izindi Nkuru

Uyu ngo yakodesheje imodoka mu kigo cya Volkswagen arayiherana yanga kuyigarura kandi ataranishyuraga iki kigo neza.

Ngango Alain, ni umukozi wo mu kigo cya Volkswagen aho Gasana wiyitaga umusirikare yakuye imodoka.

Ngango yagize ati “Uriya Gasana hashize igihe kinini ampamagaye ku kazi ambwira ko ari Lt. Col mu ngabo z’u Rwanda ko ari mu kazi imodoka ikaba imupfiriyeho akaba akeneye indi byihuse. Twarayimuhaye ayimarana igihe kitari gitoya yishyura neza ariko aza kumara ukwezi atishyura. Twahise tubishyikiriza izindi nzego zo mu kazi iwacu na bo babigeza kuri Polisi ni bwo yaje gufatwa basanga atari umusirikare nk’uko yabitubwiraga.”

Ngango avuga ko ubwo Gasana yashyikirizwaga iyo modoka aho yari ari yanze gutanga ibyangombwa bigaragaza ko ari umusirikare koko, ariko bo bapfa kumwizera barayimukodesha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Gasana yateye urubwa urwego rwa gisirikare agenda ahemuka.

CP Kabera yavuze ko inshuro nyinshi Polisi yerekana abantu bagenda biyitirira inzego, yibutsa abantu ko kwiyitirira urwego ari icyaha kandi ababikora bose bazajya bafatwa babihanirwe.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru