• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in MU RWANDA
0
Kirehe: Haribazwa uwakoreye ubugome ndengakamere inka z’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro, batema inka zirindwi z’abaturage batatu bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bateye urujijo abaturage binjiye mu ihurizo ryo kwibaza ababikoze n’icyabibateye.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 03 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Nyagitongo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri.

Aba baturage batatu batemewe inka, barimo umwe watemewe enye ari we Kabera Fidel, uwatemewe ebyiri ari we Ntamuhanga Emmanuel, ndetse na Ngendahimana batemeye inka imwe.

Ibi kandi byatumye kuri uyu wa Kabiri, hakorwa Inteko n’abaturage, yibanze ku guhumuriza abaturage bo muri aka gace kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bwakorewe amatungo ya bagenzi babo.

Kabera Fidel watemewe inka enye, avuga ko yabyutse mu gitondo cya kare agiye guha inka ze ubwatsi, asanga bazitemye zitabasha guhaguruka, agwa mu kantu.

Ati “Ibyo twakorewe ni ubugome ndengakamere, kuko inka zitemwe ni zo zaduhaga ifumbire, ndetse abana bacu bakanywa amata tukanagurisha amata tukabasha kurihirira abana bacu ishuri.”

Ntamuhanga Emmanuel we watemewe inka ebyiri, avuga ko imwe yahakaga, kandi ko yatemwe cyane, ku buryo itari kubaho.

Ati “Bayitemye ibitsi ku buryo itabashaga no kugenda. Ubu twamaze no kuyibaga. Turi mu gahinda kubera ibyatubayeho, ababikoze babikoranye ubugome ndengakamere kuko abo batemeye inka twari abantu b’abanyamahoro nta muntu twari dufitanye ikibazo.”

Inzego z’ibanze ndetse n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, zahise zitangira iperereza, kugira ngo hamenyekane abakoze iki gikorwa, babiryozwe.

Amakuru ava mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko iki gikorwa cyakozwe n’abashobora kuba ari abajura baherutse guteshwa ubwo bazaga kwiba, ku buryo bari baje kwihimura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 17 =

Previous Post

Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi

Next Post

Abakobwa bambara impenure n’abasore basuka imisatsi akabo kashobotse muri Tanzania

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abakobwa bambara impenure n’abasore basuka imisatsi akabo kashobotse muri Tanzania

Abakobwa bambara impenure n’abasore basuka imisatsi akabo kashobotse muri Tanzania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.