Kirehe: Umusaza yafatanywe inote ya 2.000Frw y’inyiganano agiye kugura ikigage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Nyamyagari mu Karere ka Kirehe, umugabo w’imyaka 68 yafatanywe inote ya 2 000 Frw y’inyiganano ubwo yari agiye kugura ikigage mu kabari.

Uyu mugabo witwa Simbiga Innocent yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2022.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasetsa, Akagali ka Kazizi, mu Murenge wa Nyamugari, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwacuruzaga icyo kigage mu kabari.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko umucuruzi w’ikigage yahamagaye Polisi ayibwira ko hari umukiriya umwishyuye amafaranga 2000 y’amiganano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bahageze basanga Simbiga agihari koko n’ayo mafaranga ari amiganano.

Akimara gufatwa yavuze ko ariya mafaranga nawe yayahawe n’undi muntu ariko atavuze amazina ye.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi washishoje agatahura ko ariya mafaranga ari amiganano bityo agahamagara Polisi ikayafata atarakwirakwizwa mu baturage, anakangurira abacuruzi ndetse n’abandi baturage kujya bashishoza neza igihe bahawe amafaranga.

Yasoje yihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo gukora amafaranga ko ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya  Nyamugari ngo hakorwe iperereza ryaho ayo mafaranga yavuye, kandi hanakurikizwe amategeko.

Simbiga Innocent avuga ko iyi note yayihawe n’undi muntu ariko yanze kumuvuga

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru