Kitshanga: Rwakomeje kwambikana hagati ya FARDC na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, yakomeje mu bice bya Kitshanga nyuma yuko urugamba rwongeye gusakirana kuva ejo hashize.

Iyi mirwano yakomeje kuva no mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, aho imitwe ifasha FARDC irimo FDLR na Maï-Maï, n’ubundi bakomeje gukozanyaho na M23.

Izindi Nkuru

Amasasu aremereye yakomeje kumvikana mu gace ka Kitshanga mu bilometero bibiri uvuye mu mujyi wa Rugarama, aho umutwe wa M23 wakomeje kurwana inkundura ushaka gufata Umujyi wa Kitshanga wose ufatwa nk’ikigega cya Masisi uherereye mu bilometeri 80 mu burengerazuba bwa Goma.

Radio Okapi ivuga ko umutwe wa M23 wahuye n’urugamba rukomeye kuko FARDC n’imitwe iyifasha, bakomeje kwihagararaho bakanga gusubira inyuma.

Gusa abarwanyi b’umutwe wa M23 ubu baragenzura umuhanda wa Kitshanga-Goma uhereye ku gice cya Rugarama, ndetse bakaba bafite ibirindiro ahitwa Rushebeshe, mu bilometeri 14 uvuye ku muhanda wa Masisi-Kitshanga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko umwuka ukomeje kuba mubi muri aka gace, ndetse iyi mirwano ikaba yaburijemo urujya n’uruza mu bice bya Masisi-Kitshanga kuva mu gitondo cy’uyu munsi.

Iyi mirwano ikomeje kwerecyeza mu bice birimo Monastere, Kabale-Kasha, Burungu na Tebero.

Uru rugamba rwubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, rwagaragayemo abacancuro b’Abarusiya, bagaragaye bari kwiruka bahunga nyuma yo kuraswaho na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru