Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi muri Uganda, yahagaritse mu gihe cy’iminsi 10 ibikorwa bya Kompanyi itwara abagenzi mu modoka zo mu bwoko bwa bisi ya Jaguar isanzwe inakora ingendo za Kigali-Kampala, nyuma yuko hari ikoreye impanuka muri Uganda, igahitana abantu umunani barimo Abanyarwanda batatu.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’impanuka ikomeye yakozwe n’imwe mu modoma za Jaguar Bus Company, yabaye tariki 01 Nzeri 2024 igahitana abantu umunani.
Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’iperereza ryakozwe kuri iyi mpanuka, ryagaragaje ko umushoferi wari utwaye iyakoze iyi mpanuka, yaciye ku modoka yo mu bwoko bwa Fuso mu muhanda wa Masaka, akabikorera aho bitemewe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Fred Byamukama yavuze ko uwari utwaye iyi modoka ya Jaguar ari we wakoze amakosa yatumye ubuzima bw’abantu buhatakarira.
Iyi mpanuka yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, yahitanye abo bantu umunani barimo n’Abanyarwanda batatu ubwo yavaga Kampaka yerecyeza i Kigali mu Rwanda.
Byamukama agaruka kuri iyi mpanuka yabaye mu ntangiro
z’uku kwezi, yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umushoferi wa Jaguar yakoze kunyuranaho ahantu habi, bituma habaho impanuka ikomeye. Twafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iyi kompanyi mu gihe cy’iminsi 10. Indi bisi ya Jaguar izagaragara nyuma ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Gatanu [ejo hashize] izafatwa.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, yavuze kandi ko muri iyi minsi 10 yahagaritswemo ibikorwa bya Jaguar, iyi kompanyi yasabwe kuzagaragaza ko yujije ibyo yeretswe gukosora, ubundi bigasuzumwa, kugira ngo hafatwe icyemezo niba yasubukura ibikorwa byayo.
Muri Kanama (08) umwaka ushize, Abanyarwanda babiri baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka ya Jaguar yabereye mu muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule mu Karere ka Gomba muri Uganda, mu gihe abandi 24 bayikomerekeyemo.
RADIOTV10