Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kompanyi y’ingendo Kampala-Kigali yahagaritswe nyuma y’impanuka yahitanye abarimo Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
14/09/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Kompanyi y’ingendo Kampala-Kigali yahagaritswe nyuma y’impanuka yahitanye abarimo Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Imirimo n’Ubwikorezi muri Uganda, yahagaritse mu gihe cy’iminsi 10 ibikorwa bya Kompanyi itwara abagenzi mu modoka zo mu bwoko bwa bisi ya Jaguar isanzwe inakora ingendo za Kigali-Kampala, nyuma yuko hari ikoreye impanuka muri Uganda, igahitana abantu umunani barimo Abanyarwanda batatu.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’impanuka ikomeye yakozwe n’imwe mu modoma za Jaguar Bus Company, yabaye tariki 01 Nzeri 2024 igahitana abantu umunani.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’iperereza ryakozwe kuri iyi mpanuka, ryagaragaje ko umushoferi wari utwaye iyakoze iyi mpanuka, yaciye ku modoka yo mu bwoko bwa Fuso mu muhanda wa Masaka, akabikorera aho bitemewe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Fred Byamukama yavuze ko uwari utwaye iyi modoka ya Jaguar ari we wakoze amakosa yatumye ubuzima bw’abantu buhatakarira.

Iyi mpanuka yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, yahitanye abo bantu umunani barimo n’Abanyarwanda batatu ubwo yavaga Kampaka yerecyeza i Kigali mu Rwanda.

Byamukama agaruka kuri iyi mpanuka yabaye mu ntangiro

z’uku kwezi, yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umushoferi wa Jaguar yakoze kunyuranaho ahantu habi, bituma habaho impanuka ikomeye. Twafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iyi kompanyi mu gihe cy’iminsi 10. Indi bisi ya Jaguar izagaragara nyuma ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku wa Gatanu [ejo hashize] izafatwa.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, yavuze kandi ko muri iyi minsi 10 yahagaritswemo ibikorwa bya Jaguar, iyi kompanyi yasabwe kuzagaragaza ko yujije ibyo yeretswe gukosora, ubundi bigasuzumwa, kugira ngo hafatwe icyemezo niba yasubukura ibikorwa byayo.

Muri Kanama (08) umwaka ushize, Abanyarwanda babiri baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka ya Jaguar yabereye mu muhanda wa Kajumiro Maddu-Ssembabule mu Karere ka Gomba muri Uganda, mu gihe abandi 24 bayikomerekeyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje impamvu uburezi buza mu by’ibanze mu Rwanda

Next Post

Ibihugu birimo ibisanganywe ibibazo muri Afurika byahawe umuburo ku kandi kaga gashobora kubibaho

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu birimo ibisanganywe ibibazo muri Afurika byahawe umuburo ku kandi kaga gashobora kubibaho

Ibihugu birimo ibisanganywe ibibazo muri Afurika byahawe umuburo ku kandi kaga gashobora kubibaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.