Ku giciro cyo hasi mu gutwara abagenzi hajemo imodoka z’amashanyarazi zihagazeho mu kuzigura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi Kigali, rwungutse imodoka zikoresha amashanyarazi zisanzwe zitungwa n’abifite kuko zihenze ku isoko ry’ibinyabiziga, mu gihe igiciro cy’urugendo kuri izi mini-bus, kijya kwegera ibisanzwe.

Izi modoka zo mu bwoko bwa Mini-Bus, zatangiye gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, nko kuva muri Gare ya Nyanza mu Karere ka Kicukiro, zerecyeza mu mujyi rwagati ahazwi nka Downtown.

Izindi Nkuru

Hari kandi iziva Downtown-Remera, Downtown-Nyabugogo, kandi ngo hari n’ibindi byerecyezo zizatangira kujyamo mu bice bya vuba nk’uko bitangazwa n’ikigo Go Green Transport cyazanye izi modoka.

Igiciro cy’urugendo muri izi modoka, cyirihariye, kuko aho umuntu ajya hose yishyura amafaranga 500 Frw, kandi akagenda yisanzuye nk’uko umwe mu bashoferi bazo abitangaza, ati ni imodoka irinda abantu ubushyuhe, nta kubyigana kuko bose baba bicaye.”

Iki kigo Go Green Transport, gitangaza ko izi modoka zo mu bwoko bwa Mini-Bus, babaye bazanye icumi (10) zose zikoresha amashanyarari aho imwe igera mu Rwanda ihagaze miliyoni 93 Frw.

Izi modoka zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 22 kuri buri imwe, ziyongereye mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yaguriye amarembo abashoramari muri uru rwego, aho ubu hinjiyemo n’imodoka zisanzwe zifite imyanya irindwi, ndetse n’izindi zakodeshwaga, zikaba ziri kwifashishwa mu gutwara abagenzi.

Ni ingamba zose zigamije gukemura ibibazo byakunze kuvugwa muri uru rwego, bishingiye ku mubare muto w’imodoka, watumaga abagenzi bamara umwanya munini aho bazitegera.

Izi modoka zikoresha amashanyarazi kandi zisanze moto nkazo zikoreshwa n’abamotari, zimaze kumenyera imihanda ya Kigali, aho umubare wazo ukomeje kwiyongera.

Batangiranye imodoka icumi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru