Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ku munsi wa mbere yinjiye muri Sena y’u Rwanda ahise atorerwa kuyiyobora

radiotv10by radiotv10
09/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ku munsi wa mbere yinjiye muri Sena y’u Rwanda ahise atorerwa kuyiyobora

Dr Kalinda winjiye muri Sena y'u Rwanda yahise atorerwa kuba Perezida wayo (Photo/RBA)

Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Kalinda François Xavier uherutse kugirwa Umusenateri na Perezida wa Repubulika, yahise anatorerwa kuba Perezida wa Sena asimbura Dr. Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Dr. Kalinda uherutse kugirwa Umusenateri na Perezida wa Repubulika ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023, nkuko byari bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ku munsi wa mbere w’akazi nyuma yuko agizwe Umusenateri, Dr. Kalinda François yahise arahirira inshingano zo kuba Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Nyuma yuko abagize Sena y’u Rwanda yuzuye, hahise hakorwa amatora ya Perezida wa Sena usimbura Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura.

Ni amatora yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu nteko Rusange ya Sena y’u Rwanda, yatoye uyu Musenateri mushya kuba Perezida wa Sena, ku bwiganze burunduye bw’amajwi 26 y’abagize Sena y’u Rwanda.

Senateri Dr. Kalinda François yinjiye muri Sena asimbuye Dr iyamuremye Augustin weguye ku mwanya w’Umusenateri n’uwa Perezida wa Sena, mu bwegure yatanze tariki 08 Ukuboza 2023.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 riteganya ko iyo Perezida wa Sena avuyeho, asimburwa mu gihe cy’iminsi 30, kandi bigakorwa hakurikijwe itegeko rigenga amatora.

Itegeko Nshinga kandi rivuga ko iyo Umusenateri avuyeho, urwego rwamushyizeho ari na rwo rumusimbura.

Dr Iyamuremye weguye na we yari yashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri iyi manda ya Sena y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − one =

Previous Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abana bakoze impanuka ubwo bajyaga ku ishuri

Next Post

Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Related Posts

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.