Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko nubwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zarashe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri, rudafite umugambi wo kurwana n’iki Gihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022 cyagarutse ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watewe n’umutwe wa M23 wubuye imirwano none DRCongo ikaba ishinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.

Izindi Nkuru

Uyu mwuka mubi wavuzwe cyane mu cyumweru twaraye dusoje nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirashe ibisasu mu Rwanda bigakomeretsa bamwe mu Baturarwanda ndetse bikanangiza bimwe mu bikorwa.

Nyuma y’iraswa ry’ibi bisasu byatewe mu Rwanda ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 23 Gicurasi 2022, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo busaba itsinda ry’Ingabo rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka, gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu.

Alain Mukuralinda yavuze ko uretse ibi bisasu byatewe muri uku kwezi ariko no muri Werurwe hari ibindi byarashwe mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwifashisha inzira ziteganywa n’amategeko ndetse n’inzego zashyizweho hagati y’Ibihugu byombi kugira ngo iki kibazo gikemuke aho kwifashisha inzira zo kujya kubisakaza mu itangazamakuru nkuko ubuyobozi bwa DRCongo buri kubikora.

Ati “Hari izo mechanism, hari uburyo bwashyizweho […], Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, ni ibyo u Rwanda rwahisemo.”

Mukuralinda avuga ko ibi bikorwa bya DRC, ari “ubushotoranyi dufitiye ibimenyetso ndetse n’iyi Mechanism [urwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura imipaka] yavuze iti ‘kugeza uyu munsi ibyo bisasu byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wenda ejo bazatubwira bati ‘ni kanaka warashe’.”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwasohoye itangazo bunamenyesha ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR babakuye ku mupaka aho bariho bacunga umutekano.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko nubwo ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje ariko nta mwuka wo kurwana uhari ku ruhande rw’u Rwanda.

Ati “Umwuka wo kurwana ntawuhari, ntawuhari kuko iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwifuza ko ibi bibazo bikemuka binyuze mu nzira zashyizweho zaba ari ibiganiro ndetse n’amasezerano asanzwe ariho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru