Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwohereje Ingabo mu myitozo muri Uganda

radiotv10by radiotv10
29/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwohereje Ingabo mu myitozo muri Uganda

U Rwanda rwohereje Ingabo mu myitozo muri Uganda

Share on FacebookShare on Twitter

Leta Rwanda yohereje abasirikare 150 n’abapolisi 36 mu myitozo ya gisirikare y’Ingabo n’abandi bemerewe gukoresha intwaro mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), irimo kubera i Jinja muri Uganda.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko iyo myitozo yo ku kibuga (Field Training Exercises/FTX) yiswe “Ushirikiano Imara 2022” irimo gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Amahoro, Umutekano n’Ituze mu guharanira ukwihuza k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Maj Gen Wilson Gumisiriza, Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe Intwaro zigezweho n’Imodoka z’Intambara muri RDF, yibukije abasirikare ba RDF kwimakaza indangagaciro za RDF aho bagiye zirimo gukunda igihugu, ubutwari, kwihesha agaciro ndetse n’ubunyangamugayo, kandi ntibatezuke ku kinyabupfura mu gihe cyose cy’imyitozo.

Iyi myitozo y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa EAC ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Ubunyamabanga Bukuru  bwa  EAC buvuga ko iyo myitozo itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ingingo ya kabiri y’Amasezerano ya EAC arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Abahabwa imyitozo ni abasirikare, abapolisi n’abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gutegurira hamwe ubutumwa, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, guhugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibiza, guhangana n’iterabwoba ndetse n’ubujura bw’uburyo bwose.

Iyo myitozo izakorwa hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi bw’ingabo zo mu Karere by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikigaragara muri EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Hon. (Dr) Peter Mathuki, yavuze ko ibihugu byose bigize EAC byari byemeje ko bizitabira iyo myitozo i Jinja.

Dr. Mathuki yavuze ko umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo myitozo biteganyijwe ko uzaba taliki ya 3 Kamena, mu gihe uwo gusoza iyo myitozo uzaba ku ya 10 Kamena, ukazitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu Karere.

Imyitozo yaherukaga y’ubu bwoko yaherukaga kubera i Tanga, Akarere ka Muheza muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu kwezi k’Ugushyingo 2018.

Iyo myitozo iheruka yitabiriwe n’abasirikare ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye nka Polisi, Inzego zishinzwe amagereza, izishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’iperereza, izishinzwe kurwanya iterabwoba, izishinzwe ububanyi n’amahanga, abahagarariye inzego z’ubuzima, izishinzwe iterambere ry’umuryango n’abahagarariye Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge).

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Amavubi yerekeke muri Afrika y’Epfo guhatana na Mozambique – AMAFOTO

Next Post

Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda

Kuba DRCongo yararashe mu Rwanda inshuro ebyiri ntirusubize si uko rutazi kurasa- Mukuralinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.