Karasira wabaye umwarimu muri UR yageze ku rukiko yitwaje agafuka karimo inyandiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza uregwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube, aratangira kuburana mu mizi.

Aimable Karasira wakunze kumvikana avuga amagambo aremereye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi.

Izindi Nkuru

Karasira yageze mu cyicaro cy’Urukiko yitwaje agafuka bigaragara ko karimo inyandiko yifashisha mu rubanza rwe.

Karasira Aimable watawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, nyuma hakaza kwiyongeraho icyaha kudasobanura inkomoko y’umutungo nyuma y’uko asatswe agasanganwa amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw.

Tariki 27 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo ko Aimalbe Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30 nyuma y’uko rusanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaza kwirukanwa, yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko na rwo tariki 26 Kanama 2021 rwemeza ko akomeza gufungwa.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru