Kuba wararebaga imirari ukayikosoza: Dore impamvu zatuma wemererwa guhindurirwa ifoto y’irangamuntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Hari aberekana amarangamuntu ntibemere ko ari bo

Bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku marangamuntu yabo ahabanye n’uko bagaragara ubu ku buryo hari aho bayerekana ntibemere ko ari bo, bagasaba ko ifoto zo ku marangamuntu zajya zihindurwa buri myaka 10.

Umuturage witwa Safari wo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yafashe irangamuntu afite imyaka 16 ubu akaba afite 35, yabwiye RADIOTV10 ko uko yasaga agifata irangamuntu atari ko asa ubu.

Izindi Nkuru

Avuga ko hari aho ajya bakamusaba kwerekana irangamuntu ariko ntibemere ko ari we.

Ati “Nifotoje nta bwanwa mfite ariko ubu bwaraje.”

Uyu muturage avuga ko byari bikwiye ko ifoto iri ku irangamuntu ihindurwa ikajyanishwa n’uko umuntu aba agaragara mu gihe aba agezemo.

Aba baturage bavuga ko bishobotse amafoto ari ku marangamuntu yajya ahindurwa nibura mu myaka iri hagati y’itanu n’icumi.

 

Si buri wese wemererwa guhindurirwa ifoto

Umukozi ushinzwe guhuza inzego n’ikigo n’Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Umushinga w’Irangamuntu (NIDA), Bagwaneza Annet avuga ko umuntu wifuza guhindura ifoto iri ku irangamuntu abyemererwa n’amategeko ariko agatanga impamvu zumvikana.

Akomeza agaragaza izo mpamvu, ati “Kuba isura y’umuntu yarahindutse mu buryo bugaragara tuvuge yari afite nk’imirari akajya kuyikosoza cyangwa se ibibare na byo akabikosoza cyangwa se umuntu yagize ibyago agira impanuka agira inkovu mu maso arahinduka.”

Uwifuza guhinduza ifoto ku irangamuntu, abisaba NIDA akayandikira ubundi akajyana iyo rangamuntu na we ubwe akajyayo kugira ngo basuzume ubwo busabe bwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru