Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kubana mu nzu imwe ari imiryango myinshi bituma hari iby’ingenzi batisanzuraho nk’ibyo mu buriri
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yatujwe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, ivuga ko ibayeho mu buzima bw’ihurizo, kuko hari ibana ari itanu mu nzu imwe na yo nto, ku buryo hari abatabasha kugira uko bigenza mu buriri.

Abo baturage batujwe mu Mudugudu wa Bitenga mu Kagari ka Gihira, barimo ababaga mu mashyamba ya Gishwati na Mukura, nyuma bakaza kuyavanwamo, ariko ngo bakigera muri uyu mudugudu ntibatuzwa bose bituma abakiri bato baza mu nzu z’ababyeyi babo kubera kubura ubushobozi bwo kubaka.

Umwe ati “Nyine ugasanga tugiye tugerekeranye, buri muntu agasasa nk’uburiri nk’aha n’undi nk’aha ngaha. Biba bigoranye cyane, nk’ubu mfite abana batatu bose turabana, abakobwa babiri bafite abagabo n’umuhungu afite umugore kandi ntiwayirukanamo umwana wabyaye ngo najye kwangara.”

Icyakora bamwe muri abo bana bashakiye mu nzu z’ababyeyi babo, na bo bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kubaka bityo bakemera kubana n’ababyeyi mu nzu imwe uretse ko n’uwabona ubushobozi bwo kubaka ngo atabona ubutaka bwo kubakaho.

Ntegamaherezo Jackson avuga ko yahisemo gufata ubwiherero abuhindura inzu kugira ngo ave mu nzu y’umubyeyi we, ati “Nafashe akantu kari kari hano inyuma ntabwo kari kubatsemo, ubwo aba ariko nshyiramo icyumba kimwe aho hari wese ndahasiba kubera ko nta muntu wari warayikoresheje mpahindura igikoni kuko ntakundi.”

Ni mu gihe abadafite ababyeyi batujwe, bo ngo bibasaba gushaka 2 000 Frw ya buri kwezi kugira ngo nabo bacumbikirwe muri izo nzu n’ubundi ziba zisanzwemo imiryango myinshi izibanamo nk’uko Mukarukundo Clema abivuga. Ati “Njyewe buriya nishyura ibihumbi bibiri kuko ndakodesheje.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubakira abo baturage uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Ati “Tuzagenda n’ubundi tubikemura buhoro buhoro, ni uko ingengo y’imari buriya iba ari nkeya ari ugusaranganya, iyo miryango ishobora kubana mu nzu imwe tuzagenda tububakira.”

Ikibanzo nk’iki cy’aba baturage bo mu Murenge wa Ruhango, cyanumvikanye mu bindi bice bituyemo bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho imiryango irenze umwe iba ituye mu nzu imwe.

Izi nzu bazitujwemo bavanywe mu mashyamba
Ni na zo baba batekeramo
Bavuga bibabera ihurizo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eleven =

Previous Post

Hon.Mureshyankwano yibukije abo mu Mayaga impamvu badakwiye kuzajijinganya mu gutora Perezida

Next Post

Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo

Abarimo Umuyobozi w’Ishuri bakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri umwe yabitanzeho umucyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.