Imwe mu miryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yatujwe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, ivuga ko ibayeho mu buzima bw’ihurizo, kuko hari ibana ari itanu mu nzu imwe na yo nto, ku buryo hari abatabasha kugira uko bigenza mu buriri.
Abo baturage batujwe mu Mudugudu wa Bitenga mu Kagari ka Gihira, barimo ababaga mu mashyamba ya Gishwati na Mukura, nyuma bakaza kuyavanwamo, ariko ngo bakigera muri uyu mudugudu ntibatuzwa bose bituma abakiri bato baza mu nzu z’ababyeyi babo kubera kubura ubushobozi bwo kubaka.
Umwe ati “Nyine ugasanga tugiye tugerekeranye, buri muntu agasasa nk’uburiri nk’aha n’undi nk’aha ngaha. Biba bigoranye cyane, nk’ubu mfite abana batatu bose turabana, abakobwa babiri bafite abagabo n’umuhungu afite umugore kandi ntiwayirukanamo umwana wabyaye ngo najye kwangara.”
Icyakora bamwe muri abo bana bashakiye mu nzu z’ababyeyi babo, na bo bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo kubaka bityo bakemera kubana n’ababyeyi mu nzu imwe uretse ko n’uwabona ubushobozi bwo kubaka ngo atabona ubutaka bwo kubakaho.
Ntegamaherezo Jackson avuga ko yahisemo gufata ubwiherero abuhindura inzu kugira ngo ave mu nzu y’umubyeyi we, ati “Nafashe akantu kari kari hano inyuma ntabwo kari kubatsemo, ubwo aba ariko nshyiramo icyumba kimwe aho hari wese ndahasiba kubera ko nta muntu wari warayikoresheje mpahindura igikoni kuko ntakundi.”
Ni mu gihe abadafite ababyeyi batujwe, bo ngo bibasaba gushaka 2 000 Frw ya buri kwezi kugira ngo nabo bacumbikirwe muri izo nzu n’ubundi ziba zisanzwemo imiryango myinshi izibanamo nk’uko Mukarukundo Clema abivuga. Ati “Njyewe buriya nishyura ibihumbi bibiri kuko ndakodesheje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre avuga ko ubuyobozi buzakomeza kubakira abo baturage uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ati “Tuzagenda n’ubundi tubikemura buhoro buhoro, ni uko ingengo y’imari buriya iba ari nkeya ari ugusaranganya, iyo miryango ishobora kubana mu nzu imwe tuzagenda tububakira.”
Ikibanzo nk’iki cy’aba baturage bo mu Murenge wa Ruhango, cyanumvikanye mu bindi bice bituyemo bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, aho imiryango irenze umwe iba ituye mu nzu imwe.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10