Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda- Perezida Ndayishimiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuga ko ibibazo byabaye hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda, bisa nk’ibyarangiye, ndetse ko na bicye bisigaye biri kuganirwaho, byumwihariko iby’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bahungiye mu Rwanda, hakaba hari icyizere ko ruzabohereza.

Perezida Ndayishimiye yabivuze mu kiganiro yagiranye na France 24 na Radio Mpuzamhanga y’Abafaransa (RFI) aho yabajijwe ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wigeze kubamo igitotsi.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Kugeza ubu nta mwuka mubi uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, n’ibibazo bigisigaye, bizakemurwa hifashishijwe inzira z’ibiganiro, kandi turacyari kuvugana.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi ku mpande zombi yaba abo ku ruhande rw’u Burundi no ku ruhande rw’u Rwanda, byumwihariko ab’inzego z’ibanze zo mu bice bikora ku mipaka, ba Guverineri b’Intara barahuye baherutse guhura hashize icyumweru n’igice, Guverineri wa Kirundo aherutse guhura n’umuyobozi w’Intara ya Bugesera.”

Avuga ko n’ibibazo bisigaye gushakirwa umuti, bitabuza Ibihugu byombi kugenderana kuko ubu ababituye bagenderana bisanzwe.

Umunyamakuru yamubajije niba u Burundi bwaba bwarirengagije ibyo bwavugaga ko budashobora kubana n’u Rwanda mu gihe rwaba rutarabuha bamwe mu bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi muri 2015, avuga ko icyashyizwe imbere ari ibiganiro.

Ati “Mwabonye ko habayeho guhura kwinshi, njyewe ubwanjye noherereje intumwa Perezida Kagame, nanone kandi Perezida Kagame na we yohereje intumwa zaje kundeba, ibyo byose byari bigamije ibiganiro, habayeho guhura hagati y’inzego z’ubucamanza, hari intumwa za Minisiteri z’Ubutabera zabonanye.”

Ndayishimiye avuga ko ibi byose byabaga bigamije kurebera hamwe uko ibibazo byakemuka kandi ko igishimishije ari uko u Rwanda ruzirikana ko abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi batahuka kugira ngo bazagezwe imbere y’ubutabera bw’u Burundi.

Ati “Dufite icyizere kuko turabona ko u Rwanda rufite ubushake mbere na mbere kuba bwaremeye ko ikibazo kiganirwaho.”

Guverinoma y’u Burundi iherutse gufungura imipaka yari imaze imyaka irindwi ifunze, abaturage b’Ibihugu byombi bongera kugenderana nkuko byahoze mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru