Kuki ihagarikwa rya Bamporiki ryahagurukije imbaga?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

“Ndi mu kazi petit, ubwenge buzi ubwenge, gutegwa imitego, ndi idebe ryawe,…” Ni zimwe mu mvugo zavuzwe na Bamporiki Edouard mu bihe bitandukanye, ziri kugarukwaho na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahagurutse bakagaruka ku ihagarikwa rye. Kuki abantu benshi bagarutse kuri iyi ngingo?

Inkuru ya Bamporiki Edouard yatangiye kunugwanugwa mu masaha ya kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, iza kuba kimomo ku mugoroba ubwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoraga itangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse uyu Munyapolitiki ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ryavugaga ko Bamporiki yahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa, ryashimangiwe n’iry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ryasohotse rivuga ko uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo akaba afungiye iwe mu rugo.

Nyuma y’aya matangazo yombi, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yaba WhatsApp, Twitter, Instagram na Facebook, bagarutse kuri uyu Munyapolitiki ukunze gutanga ibitekerezo.

Kuri izi mbuga nkoranyambaga, bamwe bagiye bashyiraho ibyatangajwe na Bamporiki yaba ibyo yagiye avugira mu ruhame n’ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga.

 

Mu gutanga ibitekerezo arirekura cyane

Bamwe mu banyamakuru ba RADIOTV10 bagarutse ku mpamvu babona zatumye benshi mu Banyarwanda bagaruka ku ihagarikwa rya Bamporiki.

Bamporiki si we wa mbere uhagaritswe ku nshingano zo mu buyobozi bukuru bivugwa ko afite ibyo akurikiranyweho, gusa ashobora kuba abaye uwa mbere ugarutsweho cyane.

Hon. Bamporiki ni umuntu uzwi cyane kandi akaba akunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro aha ibyiciro binyuranye byiganjemo urubyiruko.

Ni umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Rwanda, bikaba biri mu byatumye benshi banagaruka ku ihagarikwa rye yaba abakozwe ku mutima na ryo ndetse n’abagaragaje ko bitababaje.

Avuga kandi ko ibyo Bamporiki avugira kuri izo mbuga nkoranyambaga na byo biri mu byatumye benshi bamugarukaho birimo ibidakunze kuvugwaho rumwe ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ari “Ukwibonekeza”.

Bamporiki yagiye anenga bamwe mu Banyarwanda bagiye bagaragara mu bibazo babaga biteye bakisanga bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, akabavugaho akoresheje imvugo zifatwa n’iziremeye zabaga zigaragaza ko “uwiyishe ataririrwa.”

Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, akurikiranyweho icyaha cya ruswa mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko bitugukwaha ari ingeso idakwiye kurangwa mu muco nyarwanda.

Bamwe mu bagarutse ku ihagarikwa rye, banagarutse ku ijambo yigeze kuvuga kuri ruswa, ayamaganira kure ndetse anahamagarira Abanyarwanda kujya mu ngamba bagahashya uyu mwanzi w’iterambere.

Yakunze guha urubyiruko inyigisho zo gukunda u Rwanda kugira ngo rurusheho “Kwanda [kwaguka], Kurutarama [kuruvuga neza], rweme no kururasanira.”

Ni indangagaciro zagakwiye gufasha buri wese kugendera kure ingeso mbi uko yaba isa kose irimo n’iya ruswa ikekwa kuri Bamporiki Edouard.

 

“Ndi mu kazi petit”…Imvugo ze zaba zirimo kwihenura?

Muri Werurwe umwaka ushize wa 2021, Bamporiki yigeze gusubiza umwe mu bari bagize icyo bamubwira kuri Twitter, agira ati “Ndi mu kazi petit.” Bituma iri jambo rinakoreshwa cyane.

Bamwe mu bagarutse kuri iri jambo, banenze uburyo Umuyobozi uri muri Guverinoma akoresha imvugo nk’iyi bamwe bafashe nko “kwihenura”.

Iri jambo na ryo riri mu yagarutsweho ku mguga nkoranyambaga aho bamwe babaye nk’abarikorera ubugororangingo bagira bati “Ntabwo nkiri mu kazi petit.”

Bimwe mu byagiye bivugwa n’uyu mugabo wahiriwe na Politiki akiri muto, byafatwaga nko gusasira imyanya yabaga afite mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, bamwe bakabyita ko ari “ugucinya inkoro.”

Abamuboneraga muri iyi ndorerwamo, Bamporiki yabasubije mu butumwa yanditse kuri Twitter agira ati “Ariko inkoro zanyu muzicinya hehe? Ko mucungira ku yanjye, nzajya ncinya iyanjye hababare izanyu, cg amahanga yarabahanze inkoro zanyu zogoshwa inkomborera???”

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri YouTube Channel zikorera mu Rwanda, yagarutse kuri iyi mvugo by’umwihariko asubiza abamwifuriza kuva mu nshingano, ababwira ko azazivamo igihe nikigera ariko ko ataragera aho Umukuru w’u Rwanda yamutumye.

Icyo gihe yagize ati “Tangira unezerwe kuko kuvaho n’ubundi nzavaho. Ubundi se Umukuru w’u Rwanda arantumye, n’aho antumye sindagerayo none wowe uti ‘mugarure mu nzira utume undi?’.”

Uyu munyapoliti uzwiho gukoresha imvugo zinaryoheye amatwi, yakunze kugaruka ku mateka ye, avuga ko yigeze gukora akazi ko gucukura imisarani.

Muri iki kiganiro, yanagarutse ku bamwifuriza ko yasubira muri aka kazi, asubiza agira ati “Ntibibaho. Ntabwo nzasubirayo, ubundi se barabona umusarani nawukwirwamo.”

Bamporiki wari umaze imyaka ibiri n’igice ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, anazwi cyane mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite wagiyemo muri 2013 kugeza muri 2019 ubwo yagirwaga Umukuru w’Itorero ry’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru