Umuhanzi Yverry uririmba urukundo yamaze kuruhamiriza ku ibendera ubu ntakiri ingaragu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Yverry uzwi mu ndirimbo ziganjemo iz’urukundo, yamaze gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda n’umukunzi we Vanessa Uwase.

Rugamba Yves AKAYverry, yari aherutse guca bugufi aterera ivi umukunzi we Vanessa amusaba kumubera umufasha.

Izindi Nkuru

Ubu bombi ntibakiri ingaragu mu irangamimerere ry’u Rwanda kuko bamaze gusezerana mu mategeko mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022.

Yverry na Uwase Vanessa basezeraniye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bahamya ko ubu babaye umugore n’umugabo.

Ni igikorwa kitabiriwe na bamwe mu basanzwe bazwi mu Rwanda biganjemo abahanzi basanzwe ari inshuti ze za hafi barimo Danny Nanone.

Yverry n’umukunzi we bahamije iby’urukundo rwabo muri Werurwe uyu mwaka ubwo uyu musore yamwambikaga impeta amusaba kumubera umugore, bigeze kuvugwaho ko bashobora kuba batagikundana nyuma y’uko basibye amafoto bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga, gusa baje kubihinyuza bagaragaza ko bagiye kubana.

Bahamije urukundo rwabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru